00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’ikinyoma, Umuryango wa Rusesabagina wasabye u Rwanda miliyoni 400$

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 1 May 2022 saa 05:02
Yasuwe :

Umuryango wa Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba wajyanye Leta y’u Rwanda mu nkiko uyishinja kumushimuta, usaba ko wakwishyurwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Iki kirego cyashyikirijwe Urukiko rwa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 22 Gashyantare 2022 ariko ibijyanye nacyo byamenyekanye cyane kuwa 30 Mata 2022.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira.

Umuryango we uvuga ko ‘yabeshywe akajyanwa mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga nk’impunzi’.

Ukomeza uvuga ko nyuma yo kugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda “yakorewe iyicarubozo ndetse agafungwa binyuranyije n’amategeko”. Ibyo ubiheraho uvuga ko uyu mugabo akwiriye kurekurwa ndetse Leta y’u Rwanda igatanga impozamarira za miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Ibivugwa n’uyu muryango bifatwa nko gusetsa imikara kuko Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugumishaho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.

Ni umwanzuro wafashwe kuwa 4 Mata 2022 ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwasomaga imyanzuro yarwo ku byaha bishinjwa Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 bakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Kuva uyu mugabo yafatwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, umuryango we ntiwigeze wemera ibyaha aregwa ahubwo wakomeje gukubita hirya no hino ushaka uko Leta y’u Rwanda yashyirwaho igitutu ikamurekura.

Umukobwa wa Rusesabagina Carine Kanimba niwe wakunze kumvikana muri izi gahunda, aho yafatanyije cyane na Joaquin Castro, uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na bamwe mu bagize iy’u Bwongereza.

Nko mu Ugushyingo umwaka ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye Leta y’u Rwanda kurekura no kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Ikinyoma cya Rusesabagina cyageze mu matwi ya Scarlet, Cheadle n’abandi

Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, kuko babaga muri iyo hoteli bishyura Rusesabagina bitandukanye n’ibyo yagiye atangaza ko bayiberagamo ubuntu.

Rusesabagina na we yiyemereye ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.

Iki kinyoma Rusesabagina yamaze igihe kinini akigenderaho ndetse mu 2005 kiza kumuhesha umudali uzwi nka ‘Presidential Medal Award of Freedom’ yambitswe na George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mutego w’ikinyoma kandi uherutse kugushwamo ibyamamare muri sinema ya Amerika birimo Don Cheadle wakinnye muri Hotel Rwanda ari Rusesabagina, Scarlett Johansson na Chris Evans wakinnye muri Captain America.

Ibi byamamare byose biherutse kwitabira ibiganiro byateguwe na ‘Robert F. Kennedy Human Rights group’ hagamijwe gusaba ko Rusesabagina arekurwa.

Don Cheadle, we yumvikanye anavuga ko Rusesabagina ari umuntu waharaniye uburenganzira bwa muntu na Demokarasi

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuva Rusesabagina yafatwa yakoze ibishoboka byose kugira ngo arekurwe.

Ati “Kuva ku munsi wa mbere namenyaga ko Rusesabagina afunzwe, natangiye guhamagara umuryango we, abanyepolitike, inshuti za Perezida Kagame, abanyamategeko ndetse n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’undi muntu natekerezaga ko ashobora gufasha muri iki kibazo.”

Nubwo hameje kugenda hagaragaraga abashaka ko Rusesabagina arekurwa, Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko afunzwe kubera ibyaha yakoze kandi ko atari hejuru y’amategeko ku buryo atabiryozwa.

Tariki 26 Mata 2022 ubwo yakiraga ku meza ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Kagame nawe yatanze urugero rw’Umuyobozi wigeze kumusaba kurekura Rusesabagina.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo Rusesabagina n’abo baregwa hamwe bakoze, no mu bihugu bimusabira kurekurwa amategeko yabyo adashobora kubyihanganira biramutse bibayeho.

Ati “Biratangaje kubona abantu bafite uruhare mu mateka yacu y’igihe kirekire, bagera aho babyitwaramo nabi kariya kageni. Ntabwo ari ukubyitwaramo nabi gusa, ahubwo ni ukubera uburyo batekereza ko twakabaye tuba, ni ukudusuzugura. Mu gihe unsuzuguye bigeze hariya, ni inshingano zanjye kukwereka ko ntemeranya nawe. Ntabwo nshobora kubyemera, urwo ni rwo Rwanda rw’ubu, ni narwo twifuza ejo hazaza.”

Perezida Kagame yongeyeho ko abibwira ko bazahindura amateka y’u Rwanda uko bayashaka batazabishobora, uburyo bwose bakoresha.

Yavuze ko ibiraje ishinga u Rwanda kuri ubu ari ukureba imbere, ruharanira ejo hazaza ari nabyo bifuza ko ibihugu by’inshuti bibafashamo, aho kuguma mu bibasubiza inyuma.

Umuryango wa Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by'iterabwoba wareze Leta y'u Rwanda, usaba ko izawuha impozamarira ya miliyoni 400$
Chris Evans wakinnye muri Captain America ari mu bifashishwa n'umuryango wa Rusesabagina ngo arekurwe ku ngufu
Don Cheadle wakinnye muri Hotel Rwanda nka Rusesabagina, ni umwe mu bashutswe yinjizwa muri gahunda yo gusaba ko uyu mugabo arekurwa nubwo yahamijwe ibyaha bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages