00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuzuza umudugudu w’inzu 90, GIRINZU yatangiye kubaka undi w’inzu 114

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 September 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Uwashinze GIRINZU akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Me Jackeline Wibabara, yatangaje ko imirimo yo kubaka Umutuzo, umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 90, yarangiye. Yanavuze ko hatangiye kubakwa undi mudugudu uzaba ugizwe n’inzu 114.

GIRINZU ni ikigo kimaze imyaka itanu gikora mu bijyanye n’ubwubatsi no gufasha abantu batuye mu Rwanda no mu mahanga kubona aho gutura heza.

Cyubatse Village Umutuzo, umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 90, uherereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro. Izo nzu zose zaraguzwe kandi zituwemo.

Me Wibabara yavuze ko icyiciro cya mbere cyagenze neza, kuko inzu zose zaguzwe kandi zikaba zituwemo.

Yongeyeho ko GIRINZU yatangiye kubaka undi mudugudu ugizwe n’inzu 114, wiswe Aheza.

Ati “Muri GIRINZU, nk’uko bisanzwe, twabanje gukora inyigo yimbitse y’umushinga wa Gahanga 2, nk’uko twabigenje ku mushinga wa mbere. Muri iyo nyigo, tureba cyane uko amazi atemba mu butaka n’uko imisozi iteye, tukabona gutangira kubaka. Muri Gahanga 2, aho twise Aheza, tumaze kuzamura inzu 33. Kugeza ubu, 85% by’inzu zimaze kugurwa, hakaba hateganyijwe kubakwa inzu 114.”

Yakomeje agaragaza ko impamvu izi nzu zigurwa cyane ndetse zikiri kubakwa ari uko ibiciro byazo biba bikiri hasi ugereranyije n’uko biba bimeze zimaze kuzura.

Ati “Uko abantu bagura kare, ni ko babona amahirwe yo kugura ku biciro biri hasi. Murabona uko isoko mpuzamahanga rihagaze; ubwikorezi bwagizweho ingaruka n’intambara yo muri Iran, bituma ibiciro bizamuka. Nubwo dukoresha ibikoresho byinshi bikorerwa mu Rwanda, hari n’ibyo dukura mu mahanga.”

Yakomeje ati “Hari umuntu uherutse kugurisha inzu ye yunguka 40%. Nta banki wabitsamo amafaranga ngo iguhe inyungu ingana ityo. Bityo, umuntu uguze inzu kare aba yizigamiye. Urugero ni nk’uyu mudugudu mushya wa Aheza turi kubaka i Gatovu. Ikibanza cya metero kare 400 cyaguraga miliyoni 15 Frw, ariko ubu kigura nibura miliyoni 42 Frw, ndetse hari n’ibigura miliyoni 45 Frw, kandi nta kindi kintu kiba kirimo.”

Me Wibabara yavuze ko, nk’uko byakozwe muri Gahanga ya mbere, muri Village Aheza hazashyirwamo umwanya uhagije wa parikingi z’abahatuye n’iz’abashyitsi babo, aho gucomeka imodoka z’amashanyarazi n’ahantu abana bazajya bakinira, harimo ibibuga bitandukanye.

Aheza ni umudugudu uzaba ugizwe n’inzu zifite ibyumba bibiri kugeza kuri bine. Zose zifite igikoni, ubwiherero n’ubwogero mu nzu, ndetse n’ubusitani hanze. Igiciro cy’inzu gihera kuri miliyoni 86,8 Frw.

Ati “Iyo twubaka imidugudu, tuyigabanyamo ibyiciro ku buryo icyiciro cyarangiye kitabangamirwa n’ibindi biba bigikomeje kubakwa. Tuba dushaka ko abantu babona inzu zabo hakiri kare. No muri Aheza, icyiciro cya mbere cyararangiye kandi hari uwamaze kwimukiramo.”

Alice Durand Gahunga, utuye mu Bufaransa, ni umwe mu bantu baguze inzu hakiri kare mu mudugudu w’Umutuzo. Yavuze ko yahisemo kugura muri GIRINZU kuko yashakaga ahantu ho gutura mu Rwanda.

Ati “Njye n’umugabo wanjye twashakaga kugira ahantu hitwa iwacu muri iki gihugu. Ariko iyo umuntu aba kure, mu Burayi, kubakisha ntibiba byoroshye. Tumaze kumenya umushinga wa GIRINZU, twafashe umwanya wo gushaka amakuru ahagije no gukora igenzura ryimbitse, nyuma turagura. Ubu turatuye.”

Gahunga yavuze ko aterwa ibyishimo no kongera kuba ahantu hari abantu, kumva abana bakina no kuba ahantu hatekanye, by’umwihariko akaba ari mu Rwanda, iwabo.

Yongeyeho ko ikindi kimunezeza ari ugushora amafaranga mu gihugu gifite umutekano. Yavuze ko benshi mu Banyarwanda bamaze igihe baba mu mahanga bifuza kugira inzu iwabo mu Rwanda, bashobora guturamo iyo batashye cyangwa bakayikodesha ikabinjiriza amafaranga.

Mukunzi Rupia Jean, mu kiganiro na IGIHE, yatanze ubuhamya ku mibereho ye muri Village Umutuzo.

Yavuze ko yabaye ahantu hatandukanye no mu bihugu bitandukanye, ariko ko nta handi yigeze atura hameze nka Village Umutuzo, kubera ibyiza byinshi yahasanze.

Ati “Njye ndakuze, nashakaga ahantu mbona abaturanyi kandi narababonye. GIRINZU yaraduhuje; benshi muri twe duhurira muri gahunda zitandukanye dutegura. Usanga kandi hari imico duhuje, nubwo twaturutse mu bice bitandukanye by’Isi.”

“Ikibazo dufite kugeza ubu ni umuhanda uturuka haruguru, ariko umuhanda munini wa kaburimbo na wo mu gihe kitari kirekire uzaba wahageze.”

Umutuzo ni umudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri. Ugizwe n’ibyiciro bitatu by’inzu zubatse mu buryo butandukanye, kugira ngo ushaka guturamo ahitemo ijyanye n’ibyo akeneye n’amikoro ye.

Hari inzu zigeretse zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero bumwe bugezweho, igikoni n’ubusitani butunganyijwe neza.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu zigeretse rimwe, buri imwe ikagira ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubusitani butunganyijwe. Icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu zifite ibyumba bine, uruganiriro, ubwogero bubiri, igikoni kigezweho n’ubusitani bugari.

Mu gihe inzu zo mu cyiciro cya mbere cya AHEZA Estate hafi ya zose zamaze kugurwa, kwiyandikisha ku bashaka izo mu cyiciro cya kabiri byaratangiye. Uwifuza kugura asabwa kubanza kwishyura 10% by’agaciro k’inzu. Uyu mushinga urimo inzu z’amoko atandukanye, kuva ku z’ibyumba bibiri zitangirira ku bihumbi 59,8$ kugeza kuri villa y’ibyumba bine cyangwa bitanu, igura ibihumbi 175$.

AHEZA Estate yateguwe nk’umudugudu w’imiturire ugezweho kandi wita ku bidukikije. Uzaba urimo piscine, ikibuga cya basketball, ahakorerwa imyitozo ngororamubiri hanze, ikibuga cy’abana, amaduka, inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare. Hazaba kandi hari ahogerezwa imodoka, aho gucomeka imodoka zikoresha amashanyarazi, umutekano ucungwa amasaha 24 kuri 24 n’amarembo abiri yinjirirwamo.

Abaguzi bahabwa uburyo bworoshye bwo kwishyura mu gihe inzu iba yubakwa. Kubaka inzu imwe bifata amezi arindwi kugeza ku munani. GIRINZU kandi ifitanye amasezerano y’ubufatanye na banki zo mu Rwanda, zirimo Banki ya Kigali na I&M Bank, afasha abaguzi kubona inguzanyo z’inzu ku nyungu yihariye.

Mu korohereza abashaka kugura inzu, cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga, GIRINZU itanga uburyo bwo gusura inzu hifashishijwe ikoranabuhanga no gushyira umukono ku masezerano mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibibanza n’inzu bitangwa hakurikijwe uko abaguzi babanje kubisaba.

Hari kandi igabanyirizwa ku muguzi wishyura nibura 75% by’agaciro k’inzu ako kanya, igihe ashyira umukono ku masezerano y’ubugure, ndetse no ku ugura inyubako yose igizwe n’inzu ebyiri.

Ku bindi bisobanuro, sura www.girinzu.rw.

Uwashinze akaba n’ Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Girinzu, Me Jackeline Wibabara, yakira Umunyamaku wa IGIHE
Muri uyu mudugudu usanga abana n’abakuru bahurira kuri piscine n’ahandi
Uri mu nzu za GIRINZU, uba ufite uburyo bwo kureba ibice bitandukanye byo mu Karere ka Kicukiro, Bugesera n’ahandi
Muri GIRINZU, umutekano w’abantu n’ibintu ushyirwa imbere
Mukunzi Rupia Jean, akaba ari nawe muyobozi w’umuryango w’abatuye muri uyu Mudugudu, mu kiganiro na IGIHE
Muri GIRINZU utemberamo ukibonera ubwiza bw’aho kurusha kubibwirwa
Imbere muri imwe mu nzu zaguzwe
Alice Durand Gahunga utuye mu Bufaransa, ni umwe mu bantu baguze inzu hakiri kare mu mudugudu w’Umutuzo. Yavuze ko yahisemo kugura muri GIRINZU kuko yashakaga ahantu ho gutura mu Rwanda
Alice Gahunga Durand, utuye muri Village Umutuzo, yishimiye gutura mu Mudugudu wa GIRINZU. Asanzwe aba mu Bufaransa
Izi nzu ziri kubakwa muri Gahanga 2 aho bise 'Aheza' hateganyijwe inzu 110
Umuyobozi Mukuru wa GIRINZU, Me Jackeline Wibabara, asobanurira Umunyamakuru wa IGIHE, ibijyanye n’igice cya Gahanga 2

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages