Mukangwije yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018, aryamburwa tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse.
Ni amakosa Mukangwije atemera ndetse yavuze ko atiteguye gusubiza ikamba.
Uyu mukobwa uheruka kuganira na IGIHE yari yemeje ko afite umukunzi ariko yirinze kumutungaza kuko yari ataramuha uburenganzira.
Kuri uyu wa Gatandatu, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram yemeza ko ari mu rukundo n’umunyezamu w’Ikipe ya APR FC, Ntwali Fiacre.
Yagize ati “Urwo ngukunda ntirwasobanurwa n’amagambo, ngukundira uwo uri, ngukundira umutima ucyeye, ngukundira ibyo ukora byose urabizi ko ari ukuri. Sinabaho ntagufite ufite uruhare runini mu buzima bwanjye. Nagira ngo nkubwire ko nzagukunda kugeza kumpera z’ibihe.”
Ntwali nawe yahise amusubiza ashyiraho udutima, arenzaho n’akajambo k’urukundo.
Mukangwije yari yavuze ko we n’uyu musore batangiye gukundana nyuma y’uko yambikwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda mu 2018.
Yavuze ko umwihariko w’uyu musore ugereranyije n’abo bakundanye mbere ari uko amuha umwanya kandi akamwitaho.
Ati “Ampa umwanya, igihe cyose mukeneye arahaba, iyo mfite ikibazo ndamubona, iyo mugishije inama ndamubona, rero umuntu uguha ibyo byose kuko nibyo bya mbere, mba numva ntacyo namunganya.”
























TANGA IGITEKEREZO