00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kwigenga, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faysal byatangiye kwiyubaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 April 2013 saa 05:17
Yasuwe :

Ubwo Ministiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yasuraga ibyo bitaro biherutse guhabwa uburenganzira bwo kwigenga, abakozi bo muri ibyo bitaro bagaragaje ibimaze kugerwaho nyuma y’izo mpinduka, harimo nko kuba barabashije gushaka abaganga 6 b’inzobere mu ndwara zikomeye, ndetse no kubona ibikoresho bigezweho.
Kubijyanye no gushaka ibikoresho, Dr Butera Alexis yavuze ko bamaze kwibikaho ibikoresho bikomeye harimo nk’ikitwa “Magnetic Reasonance Image”, imashine ifite ububasha bwo gupima ibice (…)

Ubwo Ministiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yasuraga ibyo bitaro biherutse guhabwa uburenganzira bwo kwigenga, abakozi bo muri ibyo bitaro bagaragaje ibimaze kugerwaho nyuma y’izo mpinduka, harimo nko kuba barabashije gushaka abaganga 6 b’inzobere mu ndwara zikomeye, ndetse no kubona ibikoresho bigezweho.

Kubijyanye no gushaka ibikoresho, Dr Butera Alexis yavuze ko bamaze kwibikaho ibikoresho bikomeye harimo nk’ikitwa “Magnetic Reasonance Image”, imashine ifite ububasha bwo gupima ibice byose by’umubiri birwaye, ko kandi n’abantu bakoresha Mutuelle de santé bahabwa izo serivisi iyo bafite uruhushya rutangwa n’abaganga babifitiye ububasha. Dr Butera yakomeje avuga ko bategereje n’ibindi bikoresho byinshi bizakomeza kubageraho mu minsi iri imbere.

Avuga ku mitangire ya service inoze Dr Butera yavuze ko muri raporo baherutse kubona igaragaza imitangire ya serivisi, byagaragaye ko nyuma y’impinduka zabayeho muri ibi bitaro, imitangire ya serivisi ihagaze neza kuko ngo ibyagombaga gukorwa byakozwe ku rwego rwa 99%.

Ku birebana n’umushahara, yavuze ko imishahara mishya yagenwe nyuma y’impinduka zabaye muri ibyo bitaro, mu kwezi gushize abakozi bose bakiriye iyo mishahara kandi abakozi bakomeje gusinya amasezerano y’akazi.

Ngo nubwo ariko ibyo byose bimaze kugerwaho Butera Dr Alexis yavuze ko hari imbogamizi bagihura nazo, zigatuma batagera kubyo bifuza 100%, muri izo mbogamizi harimo nko kuba ukurikije ingano y’ibitaro ndetse n’abarwayi bakira, usanga rimwe na rimwe badashobora kwakira abarwayi bose bityo bakabohereza mu bindi bitaro.

Indi mbogamizi ngo ni ibikoresho bidahagije ugereranyije na wa mubare munini urenze ubushobozi bw’ibitaro, ikindi ngo ntibarabasha neza gutanga ubuvuzi bukwiye kubera izo mbogamizi zagaragajwe, ndetse n’ubushobozi butabemerera kugera ku nshingano zabo uko bikwiye.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko impamvu nyamukuru y’urugendo rwe, yari ukureba uko imitangire ya serivisi ihagaze muri ibyo bitaro nyuma y’impinduka zabayeho, ko nyuma y’uru rugendo bagiye kwicara hamwe kugira ngo barebere hamwe izi mbogamizi, bashake n’uko zakurwaho.

Magnetic Reasonance Image”, imashine ifite ububasha bwo gupima ibice byose by’umubiri birwaye
Minisitiri w'Ubuzima arikumwe n'Umuyobozi w'Ibitaro

Foto:Sonny Celestin Habimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages