Abaturage bo mu Mudugudu wa Nkora, mu Kagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo ho mu Karere ka Rubavu batangaje ko ahagana saa mbili aribwo umurambo w’uyu mwana watowe mu ishyamba ry’inturusu riri ku nkombe z’umugezi wa Sebeya.
Umwe muri bo yavuze ko ahatowe umurambo bigaragara ko ariho umwana ashobora kuba yavukiye n’ubwo nyina atamenyekanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Yagize ati “Umurambo watowe gusa ntituramenya umubyeyi wataye uwo mwana. Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyo yazize kuko ibintu nk’ibi ntabwo byemewe mu muryango Nyarwanda.”
Umurambo w’uru ruhinja wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.
Umubyeyi wihekuye akiyicira umwana, iyo bimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO