00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyundo: Umurambo w’uruhinja watowe ku nkengero z’umugezi wa Sebeya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 September 2017 saa 04:44
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nzeri 2017, abaturage bo mu Murenge wa Nyundo batoye umurambo w’uruhinja hafi y’inkengero z’umugezi wa Sebeya aho bikekwa ko rwatawe na nyina akimara kurubyara.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nkora, mu Kagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo ho mu Karere ka Rubavu batangaje ko ahagana saa mbili aribwo umurambo w’uyu mwana watowe mu ishyamba ry’inturusu riri ku nkombe z’umugezi wa Sebeya.

Umwe muri bo yavuze ko ahatowe umurambo bigaragara ko ariho umwana ashobora kuba yavukiye n’ubwo nyina atamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Yagize ati “Umurambo watowe gusa ntituramenya umubyeyi wataye uwo mwana. Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyo yazize kuko ibintu nk’ibi ntabwo byemewe mu muryango Nyarwanda.”

Umurambo w’uru ruhinja wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Umubyeyi wihekuye akiyicira umwana, iyo bimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umurambo w'uruhinja watowe hafi y'umugezi wa Sebeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages