Ku wa 13 na 14 Kanama, iri shyamba ryafashwe n’inkongi mu gice giherereye mu Mudugudu wa Murambi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Kane ryahiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ati “Hari hahiye ariko hazimye, hongeye gufatwa. Ubanza ari umuriro wari wasigaye bazimije. Ni nka “ares” enye, ntabwo turamenya impamvu n’ubu turacyashakisha.”
Yakomeje avuga ko mu kwirinda izi nkongi za hato na hato, hari gukorwa inama n’abaturage bagakangurirwa kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza amashyamba.
Ati “Ni ugushyiramo imbaraga dukorana inama n’abaturage kandi hashyizweho abarinda amashyamba ya leta. Abapolisi n’abaturage bamaze kuzimya.”
Ku wa 29 kugeza tariki ya 30 Nyakanga na none muri aka gace ishyamba ryari ryibasiwe n’inkongi. Icyo gihe hahiye hegitari enye z’ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko ryatwitswe n’abavumvu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!