Uru rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes kuva mu myaka irindwi ishize, rushyirwaho ba rwiyemezamirimo bafite munsi y’imyaka 35 batangije imishinga ikemura ibibazo biri aho batuye, ndetse bakanatanga akazi kuri benshi.
Nizeyima w’imyaka 24 wari mu banyarwanda batatu bari kuri uru rutonde umwaka ushize, yongeye kugaragara muri 30 batoranyijwe mu basaga 650 bari batanzweho abakandida mu 2018.
Binyuze muri Habona Ltd yashinze afite imyaka 19 gusa, Nzeyimana ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba ari naho akorera umushinga we amaze guha akazi mu buryo buhoraho abantu basaga 30, ndetse afite intego yo gutanga 10% y’ibicanwa bikoreshwa mu Rwanda.
Mu 2015 yari umwe mu bahawe ibihembo by’urubyiruko rufite icyo rwagezeho bizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards bitangwa na Madamu Jeannette Kagame kuva mu 2007.
Uru rutonde rwa Forbes ruriho ba rwiyemezamirimo bakiri bato baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, runagaragaraho Umunya-Tanzania Idris Sultan wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana Big Brother Africa mu 2014.
Uyu musore w’imyaka 25 yakoresheje ibihumbi 300 by’amadolari yakuye muri ririya rushanwa mu ishoramari ritandukanye, mu 2017 akaba yarashinze ikigo gikora inkweto zigezweho cyitwa Sultan By Foremen cyabashije kwinjiza asaga ibihumbi 200 by’amadolari mu mwaka umwe.
Runagaragaraho abandi ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomoka muri Kenya, Uganda, Nigeria, Tanzania n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO