00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OfficePhase izobereye mu gutanga yageze ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 August 2023 saa 07:04
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gushakira ibiro ibigo by’abikorera n’abakora ishoramari ku mugabane wa Afurika cya OfficePhase cyatangaje ko cyafunguye ibiro byacyo i Kigali, mu Rwanda aho kigomba gukomereza imirimo gisanzwe gikorera mu bindi bihugu.

Iki kigo cyo ku mugabane wa Afurika cyiyemeje gukemura ibibazo by’ibiro byo gukoreramo ku bigo by’abikorera gisanzwe gikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Zambia na Nigeria kandi cyifuza gukomeza kwagura ibikorwa byacyo mu mijyi minini ku isoko rya Afurika.

Iki kigo kigaragaza ko kugira ibiro byo gukoreramo bigira uruhare mu musaruro ikigo runaka gitanga. Gitanga ibiro byo gukoreramo, ibiro bishobora gusangirwa bifite internet yihuta, ibishobora gukorerwamo ibiganiro by’amajwi podcast studios, ibikoresho bigizweho, ibiro byihariye by’abikorera, ibiro by’itsinda, aho kwakirira abakugana, ibyumba by’amahugurwa, serivisi zo gucapa n’ibyumba by’inama.

Umwe mu bashinze ikigo cya OfficePhase, Seyi Babatunde, yagaragaje ko ubusanzwe ibiro byo gukoreramo ari ingenzi ku bigo bigitangira gukora,bityo ko biteguye gufasha abashoramari bashaka aho gukorera, abigenga, ibigo bishaka kugira ibiro bibihagarariye n’abantu bashaka ibyumba by’inama ndetse n’iby’amahugurwa.

Ati “Kuri OfficePhase, ntabwo serivisi zacu zigarukira ku gutanga ibiro byo gukoreramo gusa ahubwo ni ugufasha ibigo byifuza kwaguka mu bihugu bya Afurika kubyorohereza mu gufata icyo cyemezo binyuze mu kubifasha kugira ubumenyi no gukora byemewe n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Binyuze mu biro bishya byacu, twiteguye gufasha ibigo bito hirya no hino ku mugabane no kubaha urubuga rwo kwagura ibitekerezo byabo. Duhaye ikaze ibigo bito gukoresha umwanya wacu cyangwa no kubyaza umusaruro serivisi zacu.”

Yagaragaje ko baguriye ibikorwa byabo muri Kigali bitewe n’ubuyobozi bwiza kandi hakaba ari ahantu hashobora gutanga amahirwe y’ishoramari muri Afurika.

Yagize ati “Imiyoborere y’u Rwanda ni yo irugira Igihugu gifungura amahirwe y’ishoramari n’amarembo ya Afurika. Igihugu gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 11$, ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bugaragaza izamuka rya 7% buri mwaka mu myaka ishize. U Rwanda ni urwa 38 ku Isi rukaba urwa kabiri muri Afurika mu korohereza mu ishoramari. Ibi ni ukubera imbaraga zashyizwemo na Perezida Kagame uyoboye igihugu.”

Kugeza ubu ibiro bya OfficePhase biherereye mu nyubako ya Kigali Heights mu igorofa rya kane n’irya karindwi iherereye hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center.

Biteganyijwe ko iki kigo cyizatanga ibikorwaremezo ku bashoramari bakeneye aho gukorera no kwandikisha ishoramari mu Rwanda cyangwa ibiro byo gukoreramo ku bigo bishaka kubaka ku buryo burambye mu gihe bifuza kwaguka ku mugabane w’Afurika.

OfficePhase ifite ingengo y’imari ya miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika, ikaba ikigo gikomeje kumenyekana mu gufasha ibigo kubona ibiro byo gukoreramo ku bishaka kwagura ishoramari mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko bushishikajwe no kwita ku bakora ibikorerwa mu Rwanda Made in Rwanda n’abikorera bafite ishoramari bifuza kugira impinduka mu Karere.

Bwagaragaje ko iki kigo gifite umwihariko wo gufasha ibigo bito n’ishoramari bikorera aho Officephase yabatungiye agatoki ndetse bakabona n’izindi serivisi zayo ku buryo buhendutse.

Bugaragaza ko gukorana n’iki kigo bisobanmuye gufungura amarembo y’uburyo bw’ishoramari mu bihugu birindwi bya Afurika gikoreramo ibintu bidasanzwe bimenyerewe.

Iki kigo kandi gifasha mu kwiga ku masoko muri Afurika binyuze ku bakiriya bakorana n’iki kigo muri ibyo bihugu gikoreramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages