00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olivier Karekezi yahagaritswe by’agateganyo muri Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 November 2017 saa 11:25
Yasuwe :

Olivier Karekezi wari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mpamvu zifitanye isano n’iperereza riri kumukorwaho.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko Olivier Karekezi ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yahamagajwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha, arabazwa ndetse n’ubu niryo rikimufite. Nta byinshi biratangazwa ku byaha akurikiranyweho.

Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yadutangarije ko iby’ifungwa rya Karekezi yabimenye kuri uyu wa Gatatu nabwo abisomye mu nkuru IGIHE yanditse.

Ngo byaje ari ikindi gishyira igihirahiro mu ikipe nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Katauti witabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatatu agashyingurwa ku mugoroba waho.

Muvunyi yakomeje agira ati “Ni ihagarikwa ry’agateganyo kuko kugeza ubu ikipe iri mu gihirahiro, twabuze umutoza wungirije, umukuru nawe ari mu maboko ya Polisi. Nta buryo twari kuguma mu gihirahiro kuko ntituramenya igihe biri bufate ako gateganyo twavugaga rero bibaye kare yakomeza imirimo ye ariko bitinze nawe urabyuma ikipe ntabwo yaguma mu gihirahiro.”

Yakomeje agira ati “Birihutirwa ko dushaka ababasimbura kugira ngo ikipe ibe ikomeje ubuzima bwa buri munsi. Turi muri shampiyona, nta buryo yabaho rero idafite abayitoza. Birihutirwa cyane kuko ingabo zitagira abaziyobora nawe urabyumva.”

Muvunyi yakomeje avuga ko ibyaha Karekezi akurikiranyweho atarabimenya.

Abajijwe uko byifashe mu ikipe mu gihe yatakaje umutoza wungirije witabye Imana, umukuru na we akaba afunzwe; yagize ati “ Umwuka ni uw’ikiriyo, ni uwo kumva ko uwayitozaga ari mu maboko ya Polisi, nakubwira ngo se umwuka ni mwiza, cyangwa se ngo uhagaze ute? Nawe ishyire mu mwanya wacu.”

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yaraye yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu aho “ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga".

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungirizwa na Ndikumana Hamadi Katauti utakiri mu mubiri na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages