Imyama zitunganywa habanje kuzibika mu myotsi, umunyu cyangwa ibindi bintu byose basigaho ngo zitangirika, zashyizwe ku rwego rumwe n’itabi, inzoga, amabati ya asbestos n’ikinyabutabire cyitwa arsenic mu gutera kanseri.
Raporo ya OMS ivuga ko umuntu ufata nibura amagarama 50 y’izi nyama zabitswe mu munyu cyangwa ku myotsi, aba ashobora kurwara kanseri y’amara ku mpuzandengo ya 18 ku ijana.
Dr Kurt Straif umwe mu bahanga b’ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri (IARC) avuga ko amahirwe yo kurwara kanseri ku muntu agenda azamuka bitewe n’ingano y’izo nyama amaze kurya.
Inyama zitukura, zirimo iz’inka, ingurube n’intama nazo ngo zishobora gutera kanseri ku kigero cya 17 ku ijana, mu gihe umuntu yafashe amagarama 100 (100g) ku munsi, gusa ngo ibimenyetso kurizo biracyari bike. Ariko WCRF ivuga ko amagarama 500 (g) y’inyama zitukura kandi zitetse zafasha kugabanya impuzandengo yo kurwara kanseri.
Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ubushakashatsi kuri kanseri WCRF, kivuga ko umuntu akwiye kurya amagarama 70 y’inyama zibitse mu myotsi cyangwa umunyu mu cyumweru kugira ngo yirinde kanseri y’amara, kandi zikarindwa abana.
Iyi raporo igaragaza ko yaba umunyu imyotsi n’ibindi bishobora kujya ku nyama birema ibintu bishobora gutera kanseri.
Yongeraho kandi ko abantu barya inyama cyane bakunze gufungura amafunguro make akomoka ku bihingwa, kandi ariyo arinda kanseri mu mubiri w’umuntu.
Kurya inyama ni kimwe mu bigira uruhare mu kuzamura umubare w’abarwayi ba kanseri y’amara, n’ibihaha muri Amerika.
OMS ivuga ko abantu miliyoni 8.2 bapfa bazize kanseri buri mwaka, ibingana na 13 ku ijana byimfu zigaragara ku isi. Ivuga kandi ko hazagaragara 70% bya kanseri nshya mu binyacumi bibiri biri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO