Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangarije ibi bihugu bitanu mu kiganiro kigenewe itangazamakuru yakoze ku wa 27 Nyakanga.
Dr Tedros yavuze ko hari umusaruro ugararagara mu bihugu byabashije gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na OMS mu kwirinda COVID-19.
Ati “Gusiga intera hagati y’abantu n’abandi, gukabara intoki, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no kwambara agapfukamunwa aho bitegetswe, aho izi ngamba zubahirijwe abandura baragabanuka, aho zitubahirizwa barazamuka.”
Yakomeje agira ati “Ibihugu n’abantu bubahirije aya mabwiriza mu bwitonzi kandi bagahozaho byatanze umusaruro, haba mu kurinda abantu benshi kwandura, nko muri Cambodia, Nouvelle-Zélande, u Rwanda, Thailand, Vietnam n’Ibirwa bya Pasifika na Caraïbe cyangwa no mu kugabanya umubare munini w’abanduye nko muri Canada, u Bushinwa, u Budage na Koreya”
Uyu muyobozi wa OMS yasabye abantu gukomeza kwigengesera kuko umubare w’abandura iki cyorezo ukomeje kwiyongera aho nibura wikubye kabiri mu byumweru butandatu bishize.
U Rwanda rushyizwe muri ibi bihugu bitanu byabashije gukumira ubwandu bushya bwa COVID-19 kubera ingamba rwagiye rushyiraho zirimo gupima abantu benshi bashoboka, gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwirinda COVID-19 no kwita ku bamaze kuyandura.
Kugeza ubu abamaze gupimwa COVID-19 mu Rwanda barenga ibihumbi 248, abayisanganwe ni 1879 mu gihe abapfuye ari batanu.
N’ubwo u Rwanda rusa n’aho rugifite imibare mike y’abandura ku Isi hose ho iki cyorezo gikomeje kwiyongera kuko kugeza ubu abacyanduye babarirwa muri miliyoni 16 mu gihe abo kimaze guhitana barenga ibihumbi 655.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!