00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ORN yatangiye kubyaza umusaruro 4G LTE izana uburyo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 20 May 2015 saa 03:18
Yasuwe :

Ikigo kiranguza internet ya 4G LTE Olleh Rwanda Networks (ORN) cyatangiye kubyaza umusaruro internet ya 4G LTE, ubu kikaba cyatangije serivisi za CCTV Security Solutions, IPTV (Mobile TV), IP TT (Push to talk).

Patrick Yoon, Umuyobozi Mukuru wa ORN, yavuze ko biyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, babyaza umusaruro internet ya 4G LTE kandi serivisi zayo zigahendukira Abanyarwanda.

Yagize ati ”Twifuza kubona ikoranabuhanga rya 4G LTE rifasha abanyarwanda mugukemura imbogamizi zitandukanye haba mu bucuruzi, mu itumanaho ndetse no mu myidagaduro bifashishije serivisi za CCTV Security Solutions, IPTV (Mobile TV), IP TT (Push to talk)”.

Patrick Yoon, Umuyobozi Mukuru wa ORN

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Didier Nkurikiyimfura yavuze ko Internet ya 4G LTE imaze kugera mu Mijyi itanu hose mu gihugu bikaba biteganyije ko mu mpera z’uyu mwaka izagera mu yindi mijyi 7.

Nkurikiyimfura yakomeje asobanura akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu avuga ko u Rwanda ruteganya ko mu 2018 ruzaba rumaze kugeza hose mu gihugu interineti ya 4G LTE.

Claudine Rubangura, umukozi wa ORN yasobanuye imwe muri serivisi bazanye iyitwa “Push to talk” aho ushobora kugira amatsinda agera muri 255 buri tsinda rigizwe n’abantu 1,000 bashobora kuganirira icyarimwe ku buryo bworoshye.

Kugeza ubu abifuza 4G LTE bashobora kugana ibigo bikorana na ORN birimo Airtel, Tigo, MTN, Axiom Networks Rwanda, BSC, G-MAX, ISPA, New Artel, TNSP, 4G Networks, 4NetAfrica, Simba Supermarket na Piramie Inc.

Kanda http://www.orn.rw/index.php?id=11 ubashe kumenya aho ibibigo bikorera.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Didier Nkurikiyimfura na Patrick Yoon, Umuyobozi Mukuru wa ORN

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages