00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oxfam igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ikorera mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 17 September 2015 saa 06:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Oxfam mu Rwanda buratangaza ko tariki ya 18 Nzeri,2015 buzizihiza isabukuru y’imyaka 40, Oxfam imaze ikorera mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije kurandura ubukene.

Kuri uyu munsi, hazaganirwa ku byagezweho na Oxfam mu Rwanda hamurikwa na gahunda y’ibikorwa bya Oxfam mu myaka itanu iri imbere.

Nk’uko bitangazwa n’abayihagarariye, Oxfam yabaye umufatanyabikorwa wa bugufi wa leta mu bikorwa byo kurandura ubukene mu banyarwanda.

Patrick Wajero, umuyobozi wa Oxfam Rwanda, atangaza ko uruhare rwayo rugaragarira mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage nko gutanga amatungo magufi ku miryango ikennye, gutanga inguzanyo zicirirtse, kubakira abatishoboye, ibikorwa by’isuku n’isukura, gufasha abaturage kongera umusaruro n’agaciro kawo n’ibindi.

Ati “Mu myaka 40 ishize Oxfam yakoranye bya hafi na leta mu guteza imbere imibereho myiza binyuze muri gahunda zitandukanye. Twegereye abaturage tubatera inkunga mu mishinga nk’ubworozi tubafasha kuyibyaza inyungu.”

Yavuze ko kubaho mu bukene atari yo mibereho ikwiye kandi ko kuburwanya ari ibintu bishoboka ku bufatanye bwa benshi binyuze muri gahunda nk’intego z’ikinyagihumbi, EDPRS n’ibindi.

Kuri we ngo kuba mu myaka itatu ishize abantu 1,000 baravuye munsi y’umurongo w’ubukene ni ikigaragaza ko kuburandura bishoboka.

Wajero akomeza avuga ko uyu muryango wagize uruhare mu gutegura gahunda zigamije ubumwe n’ubwiyunge no gukemura amakimbirane, kurwanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’agakoko gatera Sida no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Oxfam kandi ngo igira uruhare mu gutabara abahuye n’ibiza no gufasha impunzi, aho kuri ubu ibikorwa byayo ibikorera mu nkambi ya Mahama ahacumbikiwe impunzi z’Abarundi.

Oxfam ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1960. Kuri ubu ikorera mu turere 10, turimo Musanze, Rulindo Gicumbi, Rubazu, Nyamagabe n’ahandi.

Nta bisobanuro birambuye mu buryo bw’imibare y’abagezweho n’ibikorwa bya Oxfam, ariko abayihagarariye bavuga ko yabaye umufatanyabikorwa wa leta mu nzego zitandukanyezigamije imibereho myiza.

Wajero Patrick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages