Ni intero Oxfam yihaye igira iti “ a Just Rwanda without poverty, we can make it” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanura ngo “u Rwanda ruzira ubukene, turabishoboye.”
Mu ruhame rwa benshi, harimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abo mu miryango nterankunga itandukanye n’abandi, Oxfama yivuze ibigwi abandi nabo barata ibyo yagezeho mu myaka 40 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Patrick Wajero, Umuyobozi wa Oxfam International ishami ry’u Rwanda, yatangaje ko bageze kuri byinshi cyanye ariko atari bo bonyine ubwabo ahubwo ku bufatanye bwa benshi.
Ati “ icyo twishimira ni ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu n’iterambere ry’abanyarwanda. Twakoreye hamwe n’inzego zitandukanye, zirimo iz’ibanze ziyoboye abaturage nizo ku rwego rw’igihugu twubaka umuturage mu bijyanye binyuze mu mahugurwa n’inkunga zitandukanye hagamijwe kurandura ubukene.”Uruhare rwacu ni runini. Twabafashije mu kubakira imiryango itishoboye no gutangiza imishinga mito ibyara inyungu bigenda bizana impinduka ku buzima bwabo.”
Twakoresheje amafaranga menshi ntavuga umubare, twahawe na Leta y’ubwongereza, Canada, Ubusuwisi n’abakozi bacu bashoboye harimo n’abatakaje ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside. Uruhare rwacu ni runini.
Yakomeje agira ati “Twafashije amakoperative n’amatsinda y’abahinzi, urugero ni nka Koperative “Shekina” yo mu Karere ka Rulindo, ubuyohereza mu bihugu by’i Burayi na Amerika umutobe w’inanasi n’isombe yumishijwe.”
Ibindi Oxfam yagizemo uruhare ni ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, gufasha abantu bageramiwe nk’impunzi, kurwanya icyorezo cya Sida n’ibindi.
Muri gahunda yayo y’imyaka itanu yamuritswe kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko izibanda ku bikorwa bizamura imibereho y’Abanyarwanda, hongerwa imirimo mishya cyane cyane ku bagore n’urubyiruko, abanyarwanda benshi bakava mu bukene.
Hazashyirwa ingufu kandi mu kwegera abaturage, bagirwe inama z’uburyo bagira uruhare n’ijambo muri gahunda zibakorerwa zigamije iterambere no gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Patrick Wajero, atangaza ko mu gutegura iyi gahunda hakozwe inyigo harebwa ibyo abaturage bakeneye bifitanye isano n’ibyo leta yateguye muri gahunda ya EDPRS II, n’uruhare Oxfam ishobora kubigiramo, yizeza ko kurandura ubukene bizashoboka kuko Oxfam ifite icyerekezo kimwe n’inzego za leta.
Dr. Octave Semwaga , Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi watangije ku mugaragaro iyi gahunda y’imyaka itanu ya Oxfam yavuze ko yashimye icyizere Oxfam itanga no kuba yiyemeza ko igiye kurandura ubukene.
Ati “ Kwiyemeza ni intambwe ya mbere, nyuma ugashyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Biratanga icyizere. Biherako bitanga imbaraga kuri buri wese ubona uku kwiyemeza. Natwe twese turemera ko bizashoboka . Twakoze byinshi, kuba twarakuye abanyarwanda bagera kuri miliyoni ebyiri mu bukene, kugeza ubu tubasha gusarura ibiribwa bikubye inshuro ebyiri umubare w’abaturage, iyo urebye rero ziriya ngamba zizatuma dukomeza gutera imbere.”
Oxfam ikorera mu ntara enye mu turere twa Musanze, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Rubavu, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyagatare na Kirehe.



















TANGA IGITEKEREZO