Rodney Jones uzwi nka Lil Rod mu muziki wa Amerika, ashinja P.Diddy kumuhohotera, mu bihe bitandukanye, yifuza kumusambanya no kumukoresha ibiteye isoni.
Uyu mugabo avuga ko Diddy yagiye, akora ku bice by’ibanga bye inshuro nyinshi, agakina nabyo ndetse akambara ubusa inshuro nyinshi, ashaka ko baryamana.
Lil Rod uzwi cyane mu kazi ko gufata no gutunganya amajwi y’indirimbo, avuga ko byageze aho P.Diddy amuhuza n’umukinnyi wa Sinema Cuba Gooding Junior nawe akajya amuhohotera bene ako kageni.
Avuga ko hari igihe Diddy yigeze kuzana abakobwa bicuruza iwe mu rugo, bakamunywesha inzoga zirimo ibinini bisinziriza, bikarangira bamufashe ku ngufu nubwo atari maso ngo abibone.
Lil arasaba Diddy n’abandi bahoze bakoranaga ko, bamwishyura Miliyoni 30$ z’impozamarira, mu gihe abunganira P.Diddy mu mategeko bavuga ko, ibyo avuga ari ibinyoma ahubwo ko ashaka amafaranga yo kwikenuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!