Ibi bikorwa bizatangira ku wa 25 Kamena bikomeze kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, aho ibyo bigo 76 bizasabwa gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo wa Leta.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko intego y’ingenzi ari ugukurikirana ko buri faranga rya Leta rikoreshwa icyo ryagenewe, ku gihe, kandi hatabayeho gusesagura, ashimangira ko kubariza mu ruhame atari ugushinja gusa amakosa ahubwo ari n’umwanya wo kugaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere.
Ati “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko rivuga ko inzego zabonye biragayitse (advserse opinion) haba mu bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa gukoresha amafaranga icyo yagenewe; Inzego zabonye byakwihanganirwa mu gukoresha amafaranga icyo yagenewe n’inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka ari zo zahamagajwe.
Izindi nzego zatumijwe na PAC ni izakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda yo kubariza mu ruhame ni imwe mu nzira zifasha gukaza imikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta no kwimakaza gukorera mu nzego za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!