• Urujijo mu mikoranire hagati y’umugenzuzi mukuru w’imari n’abo mu bigo bya leta
• Guhombya leta biturutse ku nyigo z’imishinga ikorwa nabi
• Gutinda kugaruza amafaranga ya leta yanyerejwe n’abantu batandukanye
• Urujijo ku misoro yinjira mu isanduku ya leta...
Ibi ni bimwe mu byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), nka bimwe mu byakunze kugaragara muri raporo z’umugenzuzi w’imari mu myaka itandatu ishize, ko bihombya Leta amafaranga menshi.
Perezida wa Komisiyo ya PAC Depite Nkusi Juvenal yabwiye Inteko Rusange y’Abadepite ko imyanzuro y’iyi myaka itatu Inteko Ishinga Amategeko yagejeje ku nzego zitandukanye ku bijyanye n’ibaruramari, n’icungamari ry’umutungo w’igihugu byagiye bishyirwa mu bikorwa kandi hatewe intambwe nziza mu micungire y’imari ya Leta.
Yagize ati ” Mu myanzuro 93 twari twatanze, 83 muri yo ingana na 90% yashyizwe cyangwa yatangiye gushyirwa mu bikorwa.”
PAC yagaragaje ko iyi ntambwe ishimishije ariko hakigaragara bimwe mu bigishyira leta mu bihombo.
Urujijo mu mikoranire hagati y’umugenzuzi mukuru w’imari n’abo mu bigo bya leta
Depite Nkusi yavuze ko kugeza ubu ibigo byasobanukiwe umumaro w’abagenzuzi bwite ku buryo usanga bifite nka babiri cyangwa batatu kugirango babifashe gukora ubugenzuzi bwite mu micungire y’imari.
Nubwo iyi ngingo ifatwa nk’igisubizo cyo gutuma ibigo byirinda amakosa mu mikorere yabyo ya buri munsi, Depite Nikuze Nura yibaza impamvu kugeza ubu ibigo 50 bya Leta aribyo bifite raporo ntamakemwa mu bijyanye no gucunga neza imari ya Leta kandi bifite abagenzuzi b’imari ya Leta.
Yagize ati “ Abagenzuzi bwite b’ibigo bari hose, twibaza ko ibyo babonye bitagenda neza mu micungire y’ibigo bidahabwa agaciro kuko n’ibyo bagaragaza binyurana n’ibyo Umugenzuzi mukuru atangaza, nkabona ko ari ikibazo cy’ubushobozi n’imikoranire.”
Akomeza avuga ko byari bikwiye ko Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agira imikoranire nabo mu buryo burambye bakajya bamuha raporo yibyo bakora umunsi ku wundi.
Depite Nkusi yemeje ko ubushobozi buhari ko ahubwo bagira ubwoba bwo gutangaza amakosa babona mu bigo bakoramo.
Guhombya leta biturutse ku nyigo z’imishinga ikorwa nabi
Abadepite bagarutse ku bihano byahawe abakoze imishinga itagira inyigo nzima bigashyira leta mu gihombo. Hatanzwe urugero rw’ikimoteri cya Nduba n’isoko rya Kijote ryubatswe na miliyoni 300 rikabura abarijyamo kuko ryegeranye n’andi.
Depite Nkusi yavuze ko amakosa yagaragaye ku batanze amasoko adasobanutse, muri bo 312 bamaze guhanwa ndetse n’amafaranga angana na miliyoni 143 yamaze gucibwa ba rwiyemezamirimo n’abandi bakoze amakosa.
Gutinda kugaruza amafaranga ya leta yanyerejwe n’abantu batandukanye
Depite Nkusi yagarutse ku kibazo cyo gutinda no kudashyira imbaraga nyinshi mu kugaruza amafaranga ya Leta yanyerejwe n’abantu runaka.
Yagize ati “ Zimwe mu mbogamizi zigaragara ni imbaraga nke mu gukurikirana abagarayeho amakosa n’ibyaha mu micungire y’imari n’umutungo by’igihugu, ibibazo bigatinda kugezwa kuri polisi, umukozi agatoroka atishyuye amafaranga ya Leta.”
Akomeze avuga ko hari ibyakozwe nko gutanga ibihano ku bakozi bagaragaweho ibyaha byo kunyereza umutungo kandi dosiye zabo zashyikirijwe ubushinjacyaha kugirango bakurikiranwe mu nkiko, abahamwe n’amakosa yo mu rwego rw’akazi barandikiwe, hari abasubije amafaranga y’imisoro batari barandikishije hari abakaswe ¼ cy’umushahara n’abirukanwe mu kazi.
Urujijo ku misoro yinjira mu isanduku ya leta...
Muri iyi raporo bagaragazamo uko Leta yahombaga amafaranga menshi bitewe nuko inzego z’ibanze zari zifite inshingano zo gusoresha mu ntoki bigatuma agera mu isanduku ya Leta yagabanutse cyangwa ntanaboneke, Depite Nkusi avuga ko byahawe RRA ngo ibafashe gusoresha, imisoro ikiyongera ariko ikikigoranye ari ukunoza urutonde rw’abasora.
Depite Nkusi asanga bikigoranye kumenya amafaranga ava mu misoro kuko urutonde rw’abasora n’ibyo basorera rutaranozwa kugirango amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta aboneke, ikindi ni uko ayanyerejwe na ba rwiyemezamirimo kugaruzwa biratinda.



















TANGA IGITEKEREZO