Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yashushe nk’ikubiswe n’inkuba ibonye ko Akarere ka Nyamasheke kakodesheje ikamyo ku mafaranga ibihumbi 560 y’amanyarwanda ku isaha, igiciro PAC yagaragaje ko cyahendesheje kandi kigahombya Leta.
PAC yagaragaje ko amafaranga 560,000 ku isaha yandikirwaga buri kamyo muri eshanu zifashishijwe ubwo hubakwaga umuhanda Hanika- Kivugiza adasanzwe, bityo ababiri inyuma bakwiye gukurikiranwa mu butabera. Ibi bisobanuye ko iyo aya makamyo atanu yabaga yakoreye rimwe, Akarere ka Nyamasheke kayabariraga amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani ku isaha (2 800 000 Frw/h).
Kontaro aka karere kahaye rwiyemezamirimo igaragaza neza ko hari amafaranga asaga miliyoni 150 yishyuwe izi kamyo zitwara metero kibe 15 buri imwe, mu gihe cy’amasaha 45.
Depite Karenzi Theonestre yabwiye abanyobozi b’Akarere ka Nyamasheke bari bahamagajwe gutanga ibisobanuro, ko iki giciro ari kinini cyane ugereranije n’ibiciro bisanzwe bizwi mu gukodesha imodoka, bityo mu gihe akarere kaba karatanze aya mafaranga byaba ari ikibazo gikomeye.
Depite Karenzi yagize ati “Ibyo bintu [uvuga] ntubihagarareho kuko iki gihugu tukirimo n’amakuru twayashaka tukayabona [Amakuru y’ibiciro byo gukodesha ikamyo], sibyo? Niba ntibeshye tugasanga mwarakodesheje ibi bintu ku bihumbi 560 byaba ari ikibazo…., cyaba ari ikibazo!”
Uyu mudepite yavuze ko bitumvikana uburyo igiciro cyahawe ikamyo ndetse n’icyagiye gihabwa imashini zizipakira cyaba cyaratanzwe abayobozi barebera, kandi bigaragarira amasomo ko harimo guhanika ibiciro mu buryo bushyira Leta mu gihombo.
Ati “Nkawe Visi perezida wa njyanama wari uzi ko bimeze bityo? Wari uzi ko imodoka bazikodeshaga ku isaha? imashini yateruraga ibitaka bayikodeshaga ku isaha ku mafaranga ibihumbi 200”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yagaragaje ko ibiciro byatanzwe muri iri soko ari byo byari hasi muri ba rwiyemezamirimo bari bapiganiwe iri soko ryo gukodesha ikamyo.
Ati “Ubundi iri soko bitewe n’agace turimo twararitanze bwa mbere habura n’abantu baza ubwa kabiri haza kuza babiri riza guhabwa uwari waciye make”
Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko icyemezo ku biciro by’amasoko y’Akarere bifatwa hagendewe ku mahame y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta, gusa abadepite basaba ko n’ubwo baba bahawe ibiciro bakwiye kubijyanisha n’iby’iwabo kuko ari bo basobanukiwe neza ibiciro bitabahendesha.
Babonye igiciro batangiye isoko kitakiriwe neza n’intumwa za rubanda, Abayobozi b’Akarere bagaragaje ko iyi kontaro PAC yari ifitiye kopi yaba yarakoranwe amakosa igiciro cyo gukodesha ikamyo kikandikwa ko ari ibihumbi 560 frw ku isaha, nyamara ari icy’ubukode bwa buri munsi yakoreshejwe.
Uku kwiregura kwatewe utwatsi n’aba badepite, bagaragaza ko ukwibeshya kutaba muri kontaro impande zombi zasinye kandi zikayifashisha mu buryo butandukanye mu kazi bari bemeranyije.
Byiyongeye kandi, banagaragaje ko bitumvikana na gato uburyo ikosa ryaza muri kontaro zimaze imyaka isaga itatu, rikagaragazwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru bamaranye igihe kinini kugeza ubwo barinda kuza gusobanura imikorere yabo batarabasha kuribona.
Ikosa ryabaye iciro ry’umugani, kugera no ku bushinjacyaha bukuru……
Igiciro gihanitse Akarere ka Nyamasheke katanze mu gukodesha ikamyo cyakomeje kugwarukwaho n’abadepite ndetse baritangaho urugero ubwo babazaga ubushinjacyaha bukuru uruhare bugira mu guhangana n’abahendesha Leta bakayihombya.
Depite Karenzi mu kibazo yabajije ubushinjacyaha, hariaho yabigarutseho agira ati “…. usanga Igiciro cy’ikintu muri kontaro kiri hejuru cyane birenze. Urugero ni urw’umuhanda wa Nyamasheke wari muri kontaro bagakodesha ikamyo ku giciro cy’ibihumbi 560 Frw ku isaha. Ayo ni amafaranga ava muri ya misoro ya leta, iyo kontaro irahari ntabwo ari ibanga namwe twayibaha.”
Umushinjacyaha mukuru wungirije Mukagashugi Agnes yabwiye PAC ko igihe cyose habayeho amakosa akomeye yo kwica ihame ryo kuzigamira Leta no gukorera mu mucyo, uwabikoze abiryozwa n’ubutabera.
Yagize ati “Idosiye nk’iyo itugezeho yakurikiranwa…. Bigaragaye ko habayeho gukabya mu guhendesha Leta, icyo gihe ni icyaha cyo gutangira ubusa ibya Leta, icyo ni icyaha uwabigizemo uruhare yagikurikiranwaho.”
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere nanone twari twatunzwe agatoki mu gukoresha nabi imari n’umutungo bya rubanda, muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011/2012, ubwo katangaga ibisobanuro imbere ya PAC.



















TANGA IGITEKEREZO