Padiri Rebero yasezeranye n’umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye.
Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.
Padiri Rebero w’imyaka 37 y’amavuko yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’Abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011.
Avugana n’Umunyamakuru wa IGIHE, Rebero Jean Damascène ntiyifuje kugira ibyo atangaza ku gusezerana kwe, cyangwa niba ateganya no kuzasezerana mu Kiriziya imbere y’Imana cyangwa se niba yahise abana n’umugore we.
Gusa umwe mu bihaye Imana muri Kiriziya Gatolika yabwiye IGIHE ko Rebero Jean Damascène ashatse gusezerana imbere y’Imana muri Kiriziya Gatolika bitapfa kumukundira kuko afitemo irindi sezerano yasezeranye ryo kwiha Imana burundu.
Yagize ati “Gusezerana muri Kiriziya ntabwo byapfa kumukundira kuko ahafite irindi sezerano ry’Ubusaseridoti kandi urumva ko bidashoboka; kereka agiye mu rindi dini akaba ariho asezeranira n’umugore we cyangwa akagaragaza impamvu ifatika yamuteye kuva mu bupadiri ariko urumva ko byazafata igihe kirekire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura yabwiye IGIHE ko mu bantu yasezeranyije imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu harimo na Rebero Jean Damascène. Gusa ngo ibyo kuba yarigeze kuba Padiri ntabwo yari abizi.
Rebero Jean Damascène akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 mugenzi we witwa Nambajimana Donatien wahoze ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.



















TANGA IGITEKEREZO