Byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agera i Kigali saa munani n’iminota 55, ariko yategerejwe amasaha n’amasaha n’isinzi ry’abanyamakuru bari ku kibuga cy’indege i Kanombe baraheba.
Gusa ahagana saa cyenda n’igice nibwo byavuzwe ko atakije kuko ngo ‘yaheze muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa’.
Yari aziye kuri passport y’u Bufaransa nk’umuntu uje muri Afurika y’Uburasirazuba gutembera.
Itsinda ry’abantu bari bazanye na Padiri Nahimana mu Rwanda ryari rigizwe na Venant Nkurunziza w’imyaka 33, Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36 n’umwana we Kejo Skyler w’amezi arindwi.
Inkuru bifitanye isano: Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas uri mu nzira aza gukinira politiki mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO