00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pan African Movement yibukije urubyiruko inshingano zarwo mu kugena ahazaza ha Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 February 2019 saa 06:57
Yasuwe :

Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda) usanga kuba urubyiruko arirwo bayobozi b’ejo, batojwe neza bafasha mu kurwanya ibibazo byugarije umugabane bityo ukabasha kugera ku byiza wifuza.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga buri gukorerwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, hagamijwe kubatoza kwigirira icyizere no kumenya uruhare rwabo ku kurwanya ibibazo byugarije Afurika.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2018 abahawe ibiganiro ni abo mu ishuri rya Glory Secondary School, riherereye mu Murenge wa Kacyiru.

Komiseri ushinzwe Urubyiruko muri PAM Rwanda, Shyaka Mike Nyarwaya, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye kumenya ko aribo bazaba baharanira ubwigenge no kwigira kwa Afurika.

Yagize ati “PAM Rwanda icyo yifuza ku rubyiruko, turifuza abana b’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika ko aribo bagomba gutera ikirenge mu cy’ababyeyi babo, ibyo bakoze kugira ngo baharanire ubwigenge bwa Afurika, iterambere, umutekano n’ibindi bintu byiza byose tuzageraho muri Afurika”

“Iyo urebye mu cyerecyezo 2063, abenshi muri twe tuzaba twarashaje ariko aba bana nibo bazashobora gushyira mu bikorwa intego twihaye kugira ngo tugire Afurika ifite umuyobozi umwe, ivuga ururimi rumwe, isoko rimwe, itekanye kandi Afurika ikoresha ibyo yikoreye, niba tuvuga Made in Rwanda aba bana bakabimenya bakabyiyumvamo.”

Gahunda y’imyaka itatu ya PAM Rwanda, 2018/2021, ikubiyemo ibikorwa bigamije gushishikariza abaturage gukoresha ibikomoka iwabo, guharanira umutekano rusange mu bantu, kuzamura umuco wo gukorera hamwe no guharanira umutekano wa Afurika.

Hari kandi kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa gahunda n’imyanzuro ya Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kubaka ubushobozi bwa PAM Rwanda.

Muri iri shuri rya Glory Secondary School hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Umuryango PAM Rwanda hanatorwa abayobozi bagizwe na Komite Nyobozi y’abantu batatu ndetse n’abakomiseri barindwi.

Ishema Daniel wiga mu mwaka wa Gatandatu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG), niwe watowe nka Perezida wa PAM Rwanda muri iri shuri.

Yabwiye IGIHE ko nk’urubyiruko akwiye kugira uruhare mu gutuma “nk’uko Afurika tuvuga ngo ni Afurika Yunze ubumwe dukwiye gukorera hamwe ubwigenge tukabubona nka Afurika yose atari ibihugu bimwe kandi iterambere tukaribona ku munyafurika wese.”

Yakomeje ati “Ibi rero bihera kuri twe bakiri bato kuko nitwe duhitamo uko igihugu cyacu cyangwa umugabane uzaba umeze mu bihe biri imbere.”

Igihozo Kabirigi Cynthia wiga mu wa gatanu watowe nka Visi Perezida, yagize ati “Nitwe bayobozi b’u Rwanda rw’ejo, rero tugomba kwiga, banatubwiye kureka ibiyobyabwenge, kubyirinda, kwirinda kuva mu ishuri tunarwanya inda zitateguwe duharanira ejo heza h’u Rwanda.”

Ibikorwa nk’ibi biri kubera hirya no hino mu gihugu aho uretse ibiganiro bihabwa urubyiruko hari ibiri guhabwa abayobozi ba PAM Rwanda mu turere tw’igihugu.

Umuryango Pan African Movement ishami ry’u Rwanda watangiye ku 8 Kanama 2015, n’abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye uyu mugabane.

omiseri ushinzwe Urubyiruko muri PAM Rwanda, Shyaka Mike Nyarwaya, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye kumenya ko aribo bazaharanira ubwigenge no kwigira kwa Afurika
Muri Glory Secondary School hatowe inzego zihagarariye PAM Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages