00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papi Clever na Dorcas banyuze imitima y’abitabiriye igitaramo bamurikiyemo album y’indirimbo 300 (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Uwase Kevine
Kuya 15 January 2023 saa 09:19
Yasuwe :

Abitabiriye igitaramo ’Yavuze Yego’ cyateguwe n’Umuramyi Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas, banyuzwe n’indirimbo zuje ubuhanga baririmbiwe n’uyu muryango hamwe n’abandi bahanzi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’amwe mu matsinda y’abashakanye ari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ben na Chance bahagurukije imbaga, Tracy Agahozo na René Patrick bakiyiyoboye, utibagiwe na Papi Claver na Dorcas bagiteguye.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Mutarama 2023, muri Camp Kigali.

Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba umurishyo w’ingoma wari utangiye kuvuga, ari nako abitabiriye bagendaga baza buhoro buhoro, biganjemo urubyiruko rwinshi.

"Nshime umwami wo mu ijuru", ni yo ndirimbo Papi Clever na Dorcas batangiriyeho, bakirwana urugwiro rwinshi n’abitabiriye igitaramo cya bo bise ’Yavuze Yego’.

Papi Clever yanyujijemo aganiriza abakunzi be uko yinjije umugore we Dorcas mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yerekana n’abana b’abakobwa babyaranye nyuma y’imyaka itatu babana.

Uyu muryango waririmbye indirimbo zo mu gitabo harimo Dushake uwo Mwuka ya 107 mu ndiririmbo z’agakiza, Imbabazi z’umukiza ya 104 mu ndirimbo zo gushimisha, na Ni Yesu bakoze mu 2021 n’izindi.

Papi Clever yaje kwakira Ishimwe Hirwa Gilbert, umusore wanyuze benshi mu ndirimbo ye yise ‘Irakuzi’ na Nishimwe Jonathan wakurikiyeho mu ndirimbo ye yise ‘Uko yandyoheye’, mbere yo kwakira Ijambo ry’Imana.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe wanasangije abacyitabiriye ijambo ry’Imana ryo muri Mariko 1;37, 2;5 no mu Abefeso 3;20, Abahanzi batandukanye barimo Nshuti Bosco, Dany Mutabazi, Jado Sinza, Alex Dusabe, Vestine na Dorcas n’abandi.

Saa mbili n’igice nibwo Prosper Nkomezi yakiriwe ku rubyiniro atangirana n’indirimbo yise Ibasha gukora, Wanyujuje indirimbo, Hallelujah n’izindi.

Uyu muhanzi winjiye ku rubyiniro mu mavuta adasanzwe, yasusurukije abitabiriye iki gitaramo biratinda ku buryo yasoje igihe yagenewe ubona bakinyotewe kumwumva.

Saa tatu, Papi Clever na Dorcas bongeye kugaruka ku rubyiniro mu ndirimbo yabo bise "Narakwiboneye" yakomoye ku magambo yumvanye nyina, akurikiza indi yitwa ‘Amakuru y’umurwa’ ya 81 mu ndirimbo z’agakiza, ari na yo yitiriye album ya mbere iriho indirimbo 12.

Papi Clever yafashe ijambo ashimira Pasiteri Nsabayesu Aimable wari umwarimu ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo, akaba n’Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Gihundwe, ashimangira uburyo yamufashije ndetse ko ari mu bo akesha byose mu rugendo rwa muzika.

Hahise hakurikiraho igikorwa cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 300 zo mu gitabo zose uyu muryango ufasha abantu mu kuramya no guhimbaza imana wakoze.

Nyuma yo kumurika izi ndirimbo, zahise zishyirwa ku isoko aho imwe igura nibura igihumbi, bivuze ko CD yazo hamwe igura ibihumbi 300 Frw.

Papy Clever yagaragaje umuhamagaro bafite wo gukora mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo zo mu gitabo zose kandi mu ndimi zitandukanye zirimo Swahili, Icyongereza n’Igifaransa.

Muri iki giterane hahise hakusanywa inkunga yo kumushyigikira mu kwagura impano ye n’umurimo w’Imana, maze abantu banyuranye bagenda biyemeza icyo bazamufasha mu buryo bw’amafaranga.

Ben na Chance bishimiwe by’ikirenga

Nyuma yo gukusanya iyo nkunga itatangajwe ingano yayo, Umuramyi umenyerewe mu njyana gakondo Joshua Ishimwe, yahawe umwanya azamuka mu ndirimbo yise ‘Mucunguzi wanjye’, Yezu wanjye, Imana iratwibutse n’izindi.

Ben na Chance nk’abari bategerezanyijwe ubwuzu ku rubyiniro binjiranye imbaraga zidasanzwe bahereye ku ndirimbo yitwa Amarira ya Yohana.

Pastor Ben yahise avuga ko bagiye gukoresha ingufu, asaba abitabiriye igitaramo gufatanya nabo ni ko kumwikiriza bavuza induru nk’ikimenyetso cyo kumwishimira.

Mu minota bamaze ku rubyiniro bakoze mu nganzo biratinda, ndetse abitabiriye iki gitarmo banyurwa n’indirimbo zabo zitandukanye zirimo Yesu arakora, watubereye ibyiringiro n’izindi.

Igitaramo cyasojwe na Papi Clever na Dorcas baririmbye indirimbo zinyuranye ndetse batanga impano z’ishimwe ku bababaye hafi mu rugendo rwabo barimo n’amakorari bakuriyemo.

Papi Clever yakuriye muri Hyssop Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kiruhura i Karama, mu gihe Dorcas yakuriye muri Choral Goshen y’i Musanze.

Papi Clever yashimishije cyane abitabiriye igitaramo
Iki kigataramo cyaririmbwemo n'abahanzi batandukanye
Agasaro Tracy ni we wayoboye iki gitaramo
Bagaragaje ko bamaze kwibaruka abana babiri mu gihe bamaranye
René Patrick na Agasaro Tracy banyuzagamo bakaganiriza abantu inkuru y'urukundo rwabo
Ben na Chance bashimishije abakunzi babo mu buryo bukomeye
Bongeye kugaragaza ko kuramya ari bwo buzima bwabo
Ingabire Dorcas amaze kumenyerwa cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, aho afatanya n'umugabo we
Ingabire Dorcas yasazwe n'ibyishimo byinshi
Ingabire Dorcas yanyuze muri korali zitandukanye zirimo Goshen y'iwabo i Musanze
Ku rubyiniro byamurenze abura icyo avuga kubera urukundo yeretswe
Pasiteri Nsabayesu Aimable yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu rugendo rwa Papi Clever
Papi Clever n'umugore we bageze aho baricara
Papi Clever yanyuze imitima y'abitabiriye igitaramo cye
Papi Clever yanyuze imitima y'abitabiriye igitaramo cye
Pastor Ben yasabye abitabiriye igitaramo gufatanya na bo kuririmba
Ubwo Chance yageraga ku rubyiniro
Umuhanzi uririmba umuziki gakondo, Josh Ishimwe, yakiranywe ibyishimo ku rubyiniro
Umuramyi Danny Mutabazi yari yagiye gushyigikira mugenzi we
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe yari kumwe n'umugore we
Jonathan Nish yaririmbye indirimbo ye yise “Uko yandyoheye’’ yashyize hanze bwa mbere agitangira umuziki
Nishimwe Jonathan [Jonathan Nish] ni umuhanzi uri mu bazamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana
Nish Jonathan asanzwe mu itsinda ry'abafasha Papi Clever
Pasiteri Alain Numa
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe, ni we wabwirije
Pasiteri Habimana Didier wo muri Zion Temple yitabiriye Yavuze Yego Live Concert

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages