Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015, Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama ya UNESCO yigaga ku ikoranabuhanga rigezweho, ariko kuri gahunda y’uruzinduko hakaba nta guhura n’umuyobozi w’u Bufaransa uwo ari we wese kwari guteganyijwe.
Mbere yo gufata rutemikirere agaruka mu rw’Imisozi Igihumbi, Perezida Kagame yabanje guhura na Nicolas Sarkozy wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, wasimbuwe na François Hollande, ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka UMP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko mu gusoza uruzinduko Perezida Kagame yagiriraga i Paris, yabonanye n’uwahoze ari umukuru w’igihugu Nicolas Sarkozy.
Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame akoreye mu Bufaransa ku ngoma ya François Hollande, kuko yaherukaga yo muri Nzeri 2011, icyo gihe Nicolas Sarkozy akaba yari akiri umukuru w’igihugu.
N’ubwo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi, byahumiye ku murari mu mwaka w’2014, ubwo u Bufaransa bwisubiraga ku kohereza intumwa z’icyo gihugu mu kwifatanga n’u Rwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko icyo gihugu gishinjwa kuba cyarafashije mu itegura no mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside.
Impamvu nyamukuru yari yazinduye Perezida Kagame, yari ugufatanya n’umunya Mexique Carlos Slim na Irina Bokova Umuyobozi wa UNESCO ndetse na Houlin Zhao Umuyobozi wa ITU, kuyobora inama ya Komisiyo yita ku iterambere ry’ikoranabuhanga (Commission du haut débit pour le développement digital).
Mu gihe iyo nama yabaga, hanze y’icyicaro cya UNESCO hari ikivunge cy’abantu bari mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’abari baje kwigaragambya bamagana Perezida Kagame, n’irindi ryari ryaje kumushyigikira, ari na ryo ryari rigizwe n’abantu benshi cyane, bari baturutse mu Bubiligi, mu Buholandi, mu Bwongereza, muri Norvege, abatuye mu Bufaransa n’abandi bari baturutse imihanda yose ku mugabane w’u Burayi.
Kanda hano urebe andi mafoto ya Perezida Paul Kagame mu nama i Paris



















TANGA IGITEKEREZO