Padiri Munyeshyaka akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yarageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1995 ari na ho abarizwa ubu, aho anakomereje ibikorwa by’iyogezabutumwa.
Padiri Munyeshyaka udahwema kuvuga ko ari umwere, yashakishwaga n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania, rukaba rwaramaze kumuharira inkiko zo mu Bufaransa ngo zimukurikirane kuri ibyo byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byabitangaje, Umushinjacyaha wa Repubulika Francois Molins yavuze ko uko bigaragara mu iperereza uruhare rwa Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rushobora kubyutsa ibibazo byinshi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha, buvuga ko nta myitwarire idasanzwe ihabanye n’uko yagombaga kwitwara mu gihe na nyuma ya Jenoside.
Yakomeje avuga ko iperereza ritagaragaza ibikorwa cyangwa uruhare rudashidikanywaho rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Padiri Munyeshyakaw’imyaka 57 yabaga muri Paruwasi ya Ste Famille i Kigali, aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi no kubahohotera ndetse no kuba hari n’abo yahaga interahamwe ngo zijye kubica.
Ku giti cye ashinjwa kwica arashe abasore batatu b’Abatutsi, gushishikariza no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Mu mwaka wa 2005, umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, yashinje Padiri Munyeshyaka uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko yitabiriye inama zayiteguraga.
Padiri Munyeshyaka ukurikiranwa ari hanze, ntahwema kuvuga ko ari umwere ahamya ko yakoze uko ashoboye ngo yite ku basivili bari bamuhungiyeho, no kuba yaribasiwe n’Interahamwe zimuziza guhisha Abatutsi.
U Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanyarwanda bahahungiye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, aho rwakatiye Pascal Simbikangwa imyaka 25 y’igifungo.
Hari kandi abandi Banyarwanda babiri bahoze ari ba Burugumesitiri ari bo Tito Barahira na Octavien Ngenzi boherejwe imbere y’ubutabera mu rubanza rwabo rushobora kurangira mu mwaka wa 2016.
U Bufaransa kugeza ubu nta Munyarwanda n’umwe ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwari bwohereza mu Rwanda, bukavuga ko nta tegeko ryariho mu mategeko y’u Rwanda yahanaga abakoze Jenoside mu mwaka yabereyemo wa 1994.



















TANGA IGITEKEREZO