00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Barore yahakanye gushinga akabari, yemera ko yageze aho bagafunguye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 May 2015 saa 02:25
Yasuwe :

Pasiteri Cleophas Barore akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC) yamaganiye kure abavuze ko yafunguye akabari ariko yemera ko yageze aho bagafunguye.

Nyuma y’aho tariki ya 15 Gicurasi 2015, hafunguwe akabari kitwa “Press Club Bar”, i Remera, bimwe mu bitangazamakuru byanditse inkuru ivuga ko Barore Cleophas yafunguye akabari ku mugaragaro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Pasiteri Barore Cleophas, yahakanye yivuye inyuma ko afunguye akabari.

Ati “Ntimubeshywe: Nta kabari nashinze, nta n’ako nashinga, icyakora aho bagafungura nahagera kandi narahageze.”

Pasiteri Cleophas Barore, Umuyobozi w'agateganyo wa RMC

Akomeza agira ati “Sinigeze ngira n’icyo gitekerezo ntarakizwa nkizinywa nkaswe ubu ndi umupasitori. Uwabyanditse ashobora kuba yabuze uko avuga ko navugiye ijambo mu muhango w’abanyamakuru ubwo bafunguraga ‘press club bar" kuwa gatanu taliki 15/05/2015 nk’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ariko si akanjye, kandi amazina yanjye si yo nkuru ngombwa urebye ibyahabaye, kuko nta n’aho agaruka kuri icyo gikorwa mu nkuru uretse kubona ku nyandikaho gutyo ari byo byari kuyigira inkuru, kandi ni byo yasomwe kuko hari abakwirakije hirya no hino ko ngo nashinze akabari abandi bakambaza ngo ariko washinze akabari..”

Mu rurimi rw’Igifaransa ruvanze n’Ikinyarwanda yahise arahira kandi ahamya ko akijijwe, ati “Loin de la au nom de Jesus Christ notre Seigneur’. ndakijijwe, ndabikunda, ndabikomeje, mbese ndakagendana kandi nzakagendana agakiza k’Imana.”

Bamwe mu bakurikira Barore, bahise bamwandikira ubutumwa bwo kumuhumuriza no kumukomeza, abandi bamubaza ibibazo bitandukanye.

Cleophas Barore ni Umuyobozi w’Agateganyo wa RMC kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, akaba asanzwe ari Umunyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA, akaba n’Umukirisitu w’Umu Pasiteri mu Itorero ADEPR.

Kanda hano usome inkuru ya Barore yimikwa nka Pasiteri

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages