Pasiteri Rick Warren, Umuvugabutumwa n’ Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo byose bijyana no kwicisha bugufi, bakarushaho kuba umunyu n’urumuri by’Isi.
Mu ruzinduko rwe arimo mu Rwanda, Pasiteri Warren yahaye ikiganiro abayobozi bakuru mu Rwanda n’abandi baturutse mu bice by’Isi bitandukanye, abasaba kubahiriza inshingano zabo no kubera urumuri n’umunyu abo bayobora.
Muri iki kiganiro cyabaye kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama 2014, Warren waje mu Rwanda ubwo yabisabwaga na Joe Richie, Umushoramari wagize uruhare mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), byamuteye imbaraga yumva akwiriye gushyigikira u Rwanda kubera icyerekezo rufite bitewe n’umuyobozi mukuru warwo.
Yagize ati “Yambwiye ko niba hari umuntu byaba ngombwa ko nshyigikira ari Perezida Kagame ati ‘kuko mwembi mutekereza kimwe, muri abantu bakunda kugira icyerekezo, bakunda kugira inzozi nziza, bakunda gupanga ingamba zigera kure”.
Warren yavuze ko kugera mu Rwanda bimutera ishema, ati “Yatumye nza kuba mu byo u Rwanda rukora, ni bimwe mu bintu bimpa ishema mu buzima bwanjye.”
Mu nyingisho ye yari ikubiye mu ngingo 11, Warren yibanze ku ijambo rimwe ryakomeje kugorana kubonera igisobanuro mu Kinyarwanda. Iri jambo ryasobanuwe nka rukuruzi/ gukurura cyangwa kubera icyitegerezo abandi.
Pasiteri Warren yabwiye abantu ko uburyo bwa mbere bwiza bwo gukurura abantu ari ukubishimira, asaba abayobozi kujya basekera abo bayobora kuko bituma babiyumvamo.
Yakomeje avuga ko umuyobozi afite inshingano zo kubera icyitegererezo abo ayobora, ati “Nutagira abantu ukurura ntabwo uba uri umuyubozi (…) Niba wibwira ko uri umuyobozi hakaba nta bantu barimo kugenda mu cyerekezo cyawe, waba urimo kwitemberera.”
Uku kuba icyitegererezo kandi ngo buri wese ntakwiye kubikoresha mu nyungu ze ahubwo ngo yakwiye kubukoresha afasha abandi.
Yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa kubera icyitegerezo abandi, baba umunyu w’Isi kandi biyoroshya.
Pasiteri Rick Warren yasobanuye ko ubu bwiyoroshye bujyana n’uko umuyobozi afata icyo ari cyo, ubutunzi bwe no kuba icyitegererezo bye akabishyira mu biganza by’Imana, ikamuyobora mu nzira ikwiye. Yabigereranije n’uko Musa yahaye Imana icyo yari imubajije afite akavuga Inkoni Imana ikamusaba kuyishyira hasi ntikibe icyitwa iye ahubwo ikaba iy’Imana akayikoresha mu bitangaza byinshi. Muri ibi harimo gutinyisha Farawo ubwo inkoni yahindukaga inzoka, akayikoresha ayimenesha urutare rukavubura amazi, akanayitunga ku nyanja Abisiraheli bakambuka ubwo bavaga mu Misiri bagakira uburetwa.
Ubu butwari bwo kwitangira abandi, Warren yavuze ko no mu Rwanda buharangwa. Yagize ati “Iyo ndebye muri iki cyumba usangamo abantu bakoze ibintu nk’ibyo, abahagaritse abicaga abandi (Jenoside).”
Akomeza gusaba abayobozi gukoresha neza amahirwe babonye kuko ngo iyo hariho ubuyobozi budafite ubwenge igihugu gisenyuka nyamara baba babufite igihugu kigatera imbere, urugero rwiza abona ku Rwanda.
Warren ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ ivugabutumwa aho azabonana n’urubyiruko, abapasiteri, abayobozi n’abaturarwanda bose muri rusange, mu gikorwa cya Rwanda Shima Imana giteganyijwe ku Cyumweru kuri sitade amahoro.
Kimwe n’abandi batandukanye basura u Rwanda, Warren akunze kurata ibyiza by’u Rwanda iyo akurikije ibyo rwagezeho nyuma y’imyaka 20 ruvuye muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Ubwo aheruka mu Rwanda, umwaka ushize, tariki ya 27 Kanama 2013, yavuze ko abona Perezida Kagame ari umuyobozi ukunda igihugu cye kandi ukora uko ashoboye ngo arusheho kugikorera ibintu byiza.



















TANGA IGITEKEREZO