Abarenga 200 nibo bitabiriye aya masengesho amaze kumenyerwa nka ‘Leaders Breakfast Fellowship’ , ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship [RLF] yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023.
Ni amasengesho yitabiriwe n’abarimo Umuvugabutumwa wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Pasiteri Rick Warren.
Uyu munyamerika washinze Saddleback Church ni na we watangije Peace Plan, gahunda ihuza amatorero atandukanye mu bikorwa byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abanyarwannda batandukanye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Insanganyamatsiko y’aya masengesho igira iti ‘Ukwizera kuganisha ku buzima bw’amarangamutima’. Ni umwanya wo kugaruka ku bishobora gutuma umuntu agumana amarangamutima n’igihe yaba ari kunyura mu bikomeye.
Rwanda Leaders Fellowship, bagendera ku magambo yanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 14:34, ahanditse ko “Ubutungane butuma igihugu gisagamba, naho icyaha gikoza isoni amahanga yose.
Uyu muryango wa Rwanda Leaders Fellowship wizerera mu kuba n’ubwo urugamba rwo kubohora igihugu hakoreshejwe amasasu rwarangiye ariko urwo kugiteza imbere n’urwo kukirinda icyagihungabanya ruracyakomeje.
Rwanda Leaders Fellowship yatangiye mu 1995, itangizwa n’abayobozi bahuriraga hamwe bagasenga bikaba mu gitondo cyangwa nimugoroba.
Babaga basengera igihugu n’abayobozi bacyo baba abitabiriye ayo masengesho n’abandi bayobozi muri rusange, basaba Imana ngo ihe amahoro igihugu kandi ikorere mu bakiyobora babashe kuzuza inshingano zabo.
Indi ntego Rwanda Leaders Fellowship yatangiranye yari iyo gusaba Imana ngo ihe abayobozi b’igihugu kugira indangagaciro za Gikirisitu bazihuza n’iz’Ubunyarwanda.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!