Pasiteri Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015 yanze abunganizi bashya yari yohererejwe gusimbura abo yahoranye, Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi basohotse mu cyumba cy’iburanisha bigafatwa nk’aho bivanye mu rubanza.
Ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwasubukuraga iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, yavuze ko abo bavoka bashya atabazi.
Uwinkindi yashimangiye ko Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacar bari bazanwe kumuburanira atanababona ku rutonde afite rw’Abavoka bari mu Rugaga rw’Abavoka.
Yakemanze ubunyamwuga n’ubushobozi bw’abo bavoka yahawe yemeza ko nta cyamubwira ko batari n’abakimenyereza umwuga.
Abavoka bashya nabo babwiye Umucamanza ko ntacyo bavuga ku kwangwa na Uwinkindi, bemeza ko biteguye kumuburanira abemeye, kuko banafite ubushobozi n’uburambe, byanatumye Urugaga aribo ruhitamo kohereza.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko niba abanze ashobora guhitamo abo yiyishyurira cyangwa akiburanira.
Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko binashoboka ko Uwinkindi yava mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.
Iyi ngingo yarakaje Uwinkindi, agaragaza ko atazava mu rubanza kandi icyo asaba ari ukumuha urutonde rw’Abavoka akihitiramo.
Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ingingo z’amategeko zishyigikira ko uregwa iyo adafite ubushobozi agomba kwakira abo ahawe, ariko Uwinkindi akavuga ko no mu Rukiko rwa Arusha rwamwohereje kuburanira mu Rwanda akiriyo yari afite Abavoka batatu n’ababungirije babiri yihitiyemo.
Uwinkindi yanavuze ko naramuka abonye Abavoka bashya bagomba kuzahabwa igihe kirekire cyo kwiga dosiye ye. Uwinkindi yagaragarije Umucamanza ko bitagenze gutyo kwaba ari ukuniga ubutabera akwiye guhabwa.
Umucamanza yategetse ko imyanzuro ku kibazo cy’abavoka izasomwa kuwa Gatanu, ku ya 6 Gashyantare saa tanu za mu gitondo.
Urukiko rwari rwahanishije ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda abunganiraga Uwinkindi kubera kumutererana no gusuzugura urukiko.
Urukiko rwategetse ko Pasiteri Uwinkindi ashakirwa abandi bunganizi. Uregwa avuga ko ntabo asaba kuko ngo Me Gatera Gashabana na Me Yohani Batisita Niyibizi bakiri mu bujurire bushingiye ku mishahara yabo.



















TANGA IGITEKEREZO