Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, Urugereko rwiharirye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo kurwego mpuzamahanga n’ibindi byaha byambukiranya imbibe, rwanzuye ko Me Hishamunda Izakari na Me Ngabonziza Joseph bakomeza kunganira Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga humvwa imyanzuro ku busabe bwo mu iburanisha ryo kuwa 2 Kamena 2015, aho Uwinkindi yari yasabye ko Urubanza rwe rwasubikwa hagategerezwa imyanzuro y’ubusabe yashyikirije Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (MICT), yaregeye asaba ko Urubanza rwe rwakwamburwa Inkiko z’u Rwanda bitewe n’ibyo yita akarengane akorerwa.
Me Ngabonziza na Me Hishamunda, Abavoka Uwinkindi atemera, bari bavuze ko urubanza mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’Urukiko, baboneraho gusaba ko Urubanza rwatangira kuburanishwa bundi bushya, ariko Urukiko rurabahakanira, bahita basaba igihe cyo kwiga dosiye no gutegura urubanza.
Muri iryo buranisha, Ubushinjacyaha na bwo bwasabye ko icyemezo cy’Urukiko cyafatwa nk’itegeko, bityo abunganira Uwinkindi ari bo Me Hishamunda na Me Ngabonziza, yabemera atabemera, bagashyirwa muri dosiye ku nyungu z’ubutabera kandi bagakora ku nyungu zabwo, ariko uregwa (Uwinkindi) akomeza kubyamagana avuga ko adakwiye guhambirwaho abavoka adashaka.
Mu gusuzuma ubusabe bw’impande zombi z’ababuranyi, Urukiko rwasanze nta tegeko Uwinkindi ashingiraho asaba ko urubanza rwe ruhagarara mu gihe ategereje imyanzuro y’Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (MICT), bityo ubusabe bwe nta shingiro bufite.
Mu gusuzuma ubusabe bw’impande zombi z’ababuranyi, Urukiko rwasanze nta tegeko Uwinkindi ashingiraho asaba ko urubanza rwe ruhagarara mu gihe ategereje imyanzuro y’Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (MICT), bityo ubusabe bwe nta shingiro bufite.
Ku kuba atemera abavoka, Urukiko rwanzuye ko Uwinkindi agomba kunganirwa n’abavoka yagenewe, Urubanza rugakomeza humvwa abatangabuhamya.
Ku byo abavoka bagomba kunganira Uwinkindi bari basabye, urukiko rwabahaye igihe cy’amezi atatu bagategura uburabanza, ariko bakirinda icyo ari cyo cyose cyatuma rutinda kuko ubusanzwe rwakererewe.
Rwategetse ko iburanisha rizasubukurwa kuwa 10 Nzeri 2015.
Iyi myanzuro Uwinkindi yahise ayijuririra, ahita anashinganisha dosiye ye ngo itazahabwa abo bavoka urukiko rwemeje, ati “Kuko icyemezo cy’Urukiko kitanyuze, ndakijuririye, kandi nsabye umwanditsi ko yabyandika, Nshinganishije Dosiye yanjye muri uru Rukiko, ntigomba guhabwa abantu ngo banyunganire kandi ntabemera.”
Inkuru y’iburanisha ryo kuwa 2 Kamena 2015, mukande hano



















TANGA IGITEKEREZO