00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we barasomerwa kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 December 2015 saa 06:56
Yasuwe :

Pauline Nyiramasuhuko wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ahamijwe ibyaha bya Jenoside we n’umuhungu we n’Abanya-Butare baregwa hamwe bazasomerwa ku bujurire batanze nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Urwo rubanza ruzasomwa ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015 n’Urwego rwa Loni rwashyiriweho gukurikirana imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango yakatiwe igifungo cya burundu muri Kamena 2011, igihano kinini kurusha ibindi gitangwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Yahamwe n’ibyaha bikomeye birimo kugira umugambi wa Jenoside no kuyitegura; kuyikora; gushishikariza kuyikora; ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo iyicarubozo no gutegeka interahamwe gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.

Yagikatiwe hamwe n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali na Elie Ndayambaje bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ibanze rwa ICTR, tariki ya 24 Kamena 2011.

Nyiramasuhuko yatangiye kuburanishwa na ICTR muri 2001, icyo gihe yahakanye ibyaha byose yaregwaga, ariko byaje kumuhama, hakanagaragazwa ko yari mu bateguye umugambi wo kurimbura Abatutsi bari batuye muri Butare, ndetse yanagize uruhare mu iyicwa rya Habyarimana Jean Baptiste, wari Perefe w’Umututsi wayoboye Butare agahorwa ko adashyigikiye ubwicanyi.

Nyiramasuhuko yabaye umugore wa mbere ku Isi wahamwe n’ibyaha bya Jenoside birindwi bidasanzwe yakorereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavukiye i Ndora mu Karere ka Gisagara mu 1946, yiga amashuri yisumbuye mu ishuri ry’imbonezamubano rya Karubanda.

Yabaye Minisitiri w’Umuryango mu 1992, arangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mategeko. Urubanza rwa Nyiramasuhuko ruvugwaho gutwara akayabo ugereranyije n’izindi, rukaba rwaranaburanishijwe n’abanyafurika gusa.

Mu mwaka wa 1968 yashakanye na Maurice Ntahobali, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma akaba Minisitiri w’amashuri makuru ndetse n’umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Igihano cya Nyiramasuhuko cyanyuze ubutabera bw’u Rwanda , bwagaragaje ko cyari kimukwiriye, kimwe n’icyahawe Kambanda n’urubanza rwiswe “Medias” rwaburanishijwemo abanyamakuru (Hassan Ngeze, Nahimana na Barayagwiza).

Nyiramasuhuko yakomeje kwemeza ko ari umwere, nyamara ubwo yari senateri tariki 6 Werurwe 2014,Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko n’ubwo Nyiramasuhuko yajuriye n’ahamwa n’icyaha mu bujurire “bizatanga isomo ko Jenoside yakozwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda barimo abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru.”

Itsinda ry’Abanya-Butare rizasomerwa

Iryo tsinda rigizwe n’abayobozi bari bakomeye muri iyo perefegitura bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Harimo umuhungu wa Nyiramasuhuko, Arsene Shalom Ntahobali bakatiwe gufungwa burundu. Sylvain Nsabimana na Col. Alphonse Nteziryayo bahoze ari ba Perefe ba Butare mu gihe cya Jenoside, n’abahoze ari ba Burugumsitiri ;Elie Ndayambaje wa Muganza na Joseph Kanyabashi wa Ngoma.

Joseph Kanyabashi yakatiwe imyaka 35 y’igifungo, Sylvain Nsabimana na Alphonse Nteziryayo 25 na 30.

Ibyaha bashinjwa

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ibyaha bagiye bakorera mu yahoze ari Butare.

Nyiramasuhuko

Yari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’umuyoboke ukomeye w’ishyaka MRND, ryari ku butegetsi. Hagati y’umwaka 1990 na 1994, yagize uruhare mu mugambi wo gutegura no kurimbura Abatutsi, guha intwaro abasivili; igikorwa cyitabiriwe n’Abaminisitiri benshi bagize bazitanga aho bavuka. Yagize kandi n’uruhare mu gutoza abategurirwaga kwica no gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa.

Yitabiriye kenshi inama z’abaminisitiri zateguraga kurimbura Abatutsi, ndetse agira uruhare no gutanga umwanzuro ku bwicanyi bwagombaga gukorerwa Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura Butare.

Yashishikarije ba Perefe na burugumesitiri bo muri Butare nabo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.Yatanze kandi itegeko ryo gufata ku ngufu abagore, mbere yo kubica, urugero ni abagore n’abakobwa 70 yahayeho interahamwe uburenganzira ngo zibafate ku ngufu zifatanyije n’umuhungu we mbere yo kubica babatwikishije lisansi.

Mu bice bitandukanye bya Butare, Nyiramasuhuko yumvishije interahamwe ko gufata abagore ku ngufu ari cyo gihembo, byatumye abenshi babyishoramo, nawe agakora urutonde rw’abagombaga gufatwa. Abajyaga gufatwa ku ngufu mbere yo kwicwa bategekwaga na Nyiramasuhuko n’umuhungu we kwiyambura imyenda, bakabona kurizwa imodoka, ubyanze akicirwa aho.

Umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali

Arsène Shalom Ntahobali yavutse mu 1970, mu gihe cya Jenoside. Yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yari n’umuyobozi w’itsinda ry’Interahamwe muri perefegitura ya Butare. Yafatiwe muri Kenya tariki ya 24 Nyakanga 1997.

Yagize uruhare mu ishyirwaho rya bariyere hafi y’aho yari atuye, afatanyije na nyina Nyiramasuhuko. Kuri iyo bariyeri nta mututsi waharengaga, nyuma yo kugenzurirwa ibibaranga n’abasirikare.Yitabiriye ibitero byiciwemo Abatutsi,anatwaramo abagore benshi yagiye gufata ku ngufu.

Yafatanyije kandi na nyina gutwara Abatutsi babaga bahungiye ku biro bya Perefegitura ya Butare, bajyanwaga kwicwa, abirwanyeho bakicirwa mu ruhame.

Yafatanyije kandi na Joseph Kanyabashi na André Rwamakuba ndetse n’interahamwe mu kwica Abatutsi abari barwariye ku bitaro bya Butare, ndetse yafashe ku ngufu umugore wiswe Rose.

Joseph Kanyabashi

Yavukiye i Huye mu 1937, yabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Ngoma kuva muri Mata 1974 kugeza muri Nyakanga 1994, yafashwe tariki ya 28 Kamena 1995, mu Bubiligi.

Yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare, ndetse anatanga intwaro ku basivili, anafasha mu guha imyitozo interahamwe muri Komine Ngoma. Yafashe indagururamajwi azenguruka umujyi wa Butare ashishikariza Abahutu kuvumbura Abatutsi.

Yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bamuhungiyeho ahitwa Kabakobwa, akabemerera kubarinda, ariko nyuma akoherezayo interahamwe ngo zibarimbure, akanasaba n’ubufasha bw’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana.

Yagize uruhare mu bwicanyi butandukanye muri Butare, harimo ndetse n’ubwakorewe abarwayi bo mu bitaro bya kaminuza bya Butare aho yajyanyemo n’abasirikare bakagenzura indangamuntu z’abarwayi, abatutsi bakicwa.

Yafatanyije kandi n’ubuyobozi bwa Perefegitura ya Butare mu gutanga uburenganzira ku Batutsi bari bahungiye ku biro bya perefegitura, aho bajyanywe mu modoka muri Komini Nyaruhengeri nyuma bakicirwayo.

Col Alphonse Nteziryayo

Yavukiye mu yahoze ari Komini Kibayi tariki ya 26 Kanama 1947, yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abasirikare muri Butare. Tariki ya 17 Kamena 1994, yagizwe Perefe wa Butare asimbuye Sylvain Nsabimana. Yafatiwe muri Burkina Faso, tariki ya 24 Mata1998.

Yateguye kandi ashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi, yafatanyije kandi na Kanyabashi mu guha imyitozo abasivili, ndetse no kubaha intwaro.

Akekwaho kandi gufatanya na Shalom Ntahobali kwica Abatutsi 40 bajonjoye mu mfubyi 300 zari zitwawe n’abakozi ba CICR.

Sylvain Nsabimana

Yavutse tariki ya 29 Nyakanga 1953 mu yahoze ari Komine Mbazi, agirwa perefe wa Butare tariki ya 19 Mata 1994. Yafatiwe i Nairobi tariki ya 18 Nyakanga1997.

Yitabiriye kandi agira uruhare mu gutegura Jenoside no kurimbura Abatutsi muri Butare, yahaye intwaro abasivili, ndetse agena n’urutonde rw’abagombaga kwicwa.

Ni umwe kandi mu bitabiriye inama yakoreshejwe n’uwari Perezida wa Repubulka, Théodore Sindikubwabo washishiakrije abahutu kwica abatutsi. Yatumije inama zitandukanye z’ababurugumesitiri abakangurira kwica Abatutsi ab’aho bayobora.

Elie Ndayambaje

Yavutse tariki ya 8 Werurwe 958 i Cyumba, mu yahoze ari Komine Kibayi. Yabaye Burugumesitiri wa komine Muganza guhera mu 1983 kugeza mu Kwakira 1992, yafatiwe mu Bubiligi tariki ya 28 Kamena 1995.

Yateguye kandi ashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, yanagize uruhare mu gukora urutonde rw’abagomba kwicwa. Yakanguriye abahutu kwica abatutsi ndetse anaha intwaro abasivili.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza ko abakurikiranywe bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bijyanye no kuyitegura ndetse no kuyishyira mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Yemeza ko mu gihe bahanwa uko bikwiye ryaba ari isomo ry’ubutabera ritanzwe ku bakoze ibyaha ndetse bikaba guha agaciro n’icyubahiro abishwe kuva mu 1990 kugeza 1994, bazira gusa ko ari Abatutsi.

Urubanza rwa Nyiramasuhuko n’abandi batarafatwa n’urwo rukiko ni bimwe byatumye ICTR idasoza imirimo yarwo mu gihe cyari giteganyijwe mu Ukuboza 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages