00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paystack, uburyo bwo kwishyurwa ku bacururiza kuri internet bushobora gutangizwa mu Rwanda

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 23 November 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikoranabuhanga mu kwishyurana, Paystack kirateganya gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda muri gahunda yagutse yo gukwirakwiza serivisi gitanga mu bihugu bya Afurika.

Paystack ni uburyo bwo kwishyurana bwatangirijwe muri Nigeria mu 2015, bukaba bwifashishwa cyane cyane n’abacuruzi bashaka gucuruza kuri internet, kugira ngo biborohere kwishyurwa hifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Paystack, Shola Akinlade yatangaje ko bagiye kugabanya ibikorwa bari bafite mu bihugu by’i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati, ahubwo ingufu zigashyirwa ku Mugabane wa Afurika.

Byatumye iki kigo kigabanya abakozi 33 ku bo cyari gisanzwe gikoresha mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Bloomberg yatangaje ko iki kigo gishaka kwagura ibikorwa muri Afurika bikagera mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Misiri na Côte d’Ivoire, byiyongera kuri Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Paystack ifite porogaramu ya mudasobwa na telefoni byifashishwa ku bashaka gufunguzaho konti, nyuma yo kuzuza ibisabwa bagatangira kuyifashisha bishyurwa ku bicuruzwa baba bacururiza ku mbuga za Internet.

Iki kigo giherutse kugurwa n’Ikigo cyo muri Ireland cyitwa Stripe kuri miliyoni 200 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages