00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PDI yiyemeje ‘kutihanganira’ uwabangamira gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 November 2017 saa 08:59
Yasuwe :

Sheikh Musa Fazil Harerimana watorewe kuba Perezida w’Ishyaka PDI, yatangaje ko nyuma yo gusobanurirwa imirongo migari igize gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi; biyemeje guharanira ko nta muntu n’umwe uzayihungabanya.

Ibi byatangarijwe mu nteko rusange y’iri shyaka yanatorewemo abayobozi bashya aho Sheikh Musa Fazil Harerimana ariwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi; Visi Perezida wa Mbere aba Mukama Abbas; uwa Kabiri aba Isaac Munyakazi; Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka aba Fatou Harerimana wungirijwe na Madina Ndangiza.

Sheikh Musa Fazil Harerimana watorewe kongera kuyobora iri shyaka, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hari ibyo biyemeje nk’imirongo migari y’ibanze.

Aganira na RBA yagize ati “Inama nkuru yagejejweho gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, isaba ko PDI yayigiramo uruhare rugizwe n’ingingo eshatu. Harimo ko iyo gahunda igomba kuba iyacu, buri muyoboke akayimenya neza; icya kabiri ni ugukora ubushakashatsi bwatuma tuyunganira, icya gatatu ni ukutihanganira uwaza kubangamira iyo gahunda.”

Urubyiruko rwashimishijwe no kuba ruhagarariwe ku nshuro ya mbere muri iri shyaka aho babibona nk’amahirwe yo kuvugurura ishyaka, no gukora ibikorwa by’iterambere.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ikubiyemo ibikorwa byihariye Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda, hagati y’itariki ya 14 Nyakanga 2017 n’iya 2 Kanama 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Harimo kandi imirongo migari yatanzwe na Perezida Paul Kagame mu ijambo yavuze arahirira kuyobora u Rwanda ku wa 18 Kanama 2017; n’iyo yatanze ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma.

Mu myaka irindwi, Guverinoma izafasha mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1 500 000. Ibyiciro by’imirimo byagaragaje ko byihutisha iterambere kandi bigatanga n’akazi ku bantu benshi, bizarushaho gutezwa imbere. Bimwe muri byo ni ugutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, inganda, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro n’ubwubatsi.

PDI yari ishyigikiye Perezida Kagame mu matora aherutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages