Perezida Ouattara ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’iminsi itatu ya Mo Ibrahim Governance Weekend, igomba gutangirwamo igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim kizashyikirizwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa nka Perezida wa Liberia, ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018.
Uyu muyobozi yageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahagana 16:15, abanza gusobanurirwa imiterere yarwo n’amateka rubitse, aho rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Nyuma yo kuruzenguruka no gusobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muyobozi yavuze ko ababajwe n’amateka yagwiriye Abanyarwanda, asaba ko hakorwa ibishoboka ngo ibyabaye bitazagira ahandi biba.
Yagize “Ni ibintu bibabaje, nkaba nihanganisha Abanyarwanda kandi nifatanyije nabo. Nifuza ko iki gihugu cyakomeza kwiyubaka kandi ibyabaye ntibizasubire, ntihazagire n’umuntu uwo ariwe wese unyura mu bintu nk’ibyababayeho.”
Perezida Ouattara yageze mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro ryo ku wa Gatatu aho yavuze ati “nzitabira umuhango wo gushyikiriza igihembo cya Mo Ibrahim inshuti yanjye n’uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf.”
Ibiro bya Perezida wa Côte d’Ivoire biheruka kwemeza ko azaba ari i Kigali guhera ku wa 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018, aho yageze mu Rwanda avuye mu zindi ngendo muri Koweït no mu Bufaransa. Biteganyijwe ko azagirana ikiganiro na Perezida Kagame.
Amafoto : Moses Niyonzima
























TANGA IGITEKEREZO