00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ali Bongo yishimiye ko u Rwanda rusubira muri CEEAC

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 25 May 2015 saa 03:28
Yasuwe :

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yakiriye neza ubusabe bw’u Rwanda bwo gusubira mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEEAC).

Binyuze kuri Twitter Perezidansi ya Gabon yatangaje ko Perezida Ali Bongo Ondimba yakiriye neza icyo kifuzo cy’u Rwanda.

Perezida Ondimba abitangaje mu gihe i N’Djamena muri Tchad hateraniye inama ya 16 isanzwe y’abakuru b’ibihugu b’uwo muryango u Rwanda rukaba biteganyijwe ko ruhagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Inama iri kubera i N’Djamena irasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano muri Centrafrique, Nigeria ahavugwa ibikorwa by’umutwe wa Boko-Haram.

Mu bakuru b’ibihugu bari muri iyo nama hari Cathérine Samba Panza wa Centrafrique, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Ali Bongo Ondimba wa Gabon.

Amakuru dukesha Journal du Cameroun avuga ko ibirwa bya Sao-Tome, u Burundi, u Rwanda na Congo Kinshasa bihagarariwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
Angola ihagarariwe na Ambasaderi wayo muri Tchad.

Uyu muryango washinzwe mu mwaka wa1984 wari ugizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad; bimwe muri byo byabaye Ubukoloni bw’u Bufaransa bikaba binakoresha ururimi rw’Igifaransa.

U Rwanda rugiye gusubira muri uyu muryango nyuma y’aho mu mwaka wa 2007 rwari rwikuyemo bivugwa ko rutabashije kugendera ku mahame ya politiki, ay’ubukungu, ubucuruzi n’andi agenga uyu muryango kubera rwari rugihanganye n’urugendo rwo kwiyubaka.

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages