00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Andry Rajoelina yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 August 2023 saa 11:52
Yasuwe :

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rwasize ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego z’itandukanye z’ubukungu.

Perezida Andry Rajoelina yageze mu Rwanda ku wa 6 Kanama 2023. Ku wa 7 Kanama 2023, yatangije Inama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar.

Yakiriwe kandi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse n’ibihugu byombi bisinyana amasezerano mu ngeri zirimo n’ubucuruzi.

Perezida Rajoelina kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali yunamira Inzirakarengane zirushyinguwemo.

Yasuye kandi Uruganda rwa Africa Improved Foods ruherereye mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali rwatumye yishimira urwego u Rwanda rugezeho mu guteza imbere inganda.

Nyuma yo kurusura yavuze ko iterambere ry’inganda ari ikimenyetso cy’uko Afurika igenda ihinduka bitandukanye n’isura mbi yakomeje kwambikwa n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Perezida Rajoelina yashimye imiyoborere y’u Rwanda yatumye igihugu kirushaho kwiyuka. Yavuze ko Madagascar na yo yifuza kwihutisha iterambere ry’inganda hakorwa byinshi mu byo abaturage bakenera buri munsi kandi kigamije isoko ryo hanze.

Ni uruzinduko rwatanze umusaruro ku mpande zombi kuko guverinoma y’u Rwanda n’iya Madagascar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.

Umukuru w’Igihugu cya Madagascar yavuze ko mu byo bashaka kwigira ku Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa na Leta zirimo indangamuntu, visa n’izindi.

Yakomeje ati “Guhanga imirimo ni ingenzi binyuze mu nzego z’abikorera kandi amavugurura twatangiye mu gihugu cyacu by’umwihariko mu rwego rw’ubucukuzi, byatangiye gutanga umusaruro. Kandi twabonye ko mu Rwanda byashobotse.’’

“Ubufatanye hagati y’impande zombi bizafasha mu gushyiraho umurongo mu rwego rw’ubucukuzi muri Madagascar. Turashaka no gushyiraho uburyo bwo guteza imbere imijyi yacu, uwa Kigali n’uwa Antananarivo.’’

Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ndetse n’urw’Abikorera muri Madagascar, narwo rwasinyanye ajyanye n’ubufatanye bw’impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ubwo Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yasobanurirwaga imikorere y'Uruganda Africa Improved Foods
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje iterambere ry'ishoramari u Rwanda rufite
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasoje uruzinduko rw'iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda
Ubwo Perezida Andry Rajoelina yasezeraga kuri CG Felix Namuhoranyi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, ni we waherekeje Perezida Rajoelina ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Abayobozi mu nzego zitandukanye basezeye kuri Perezida Rajoelina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages