Perezida Edgar Lungu n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje batambagijwe mu bice bitandukanye aho beretswe iterambere ry’inganda mu Rwanda, banasobanurirwa imikorere yazo. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Perezida Lungu wanyuzwe n’iterambere ry’inganda mu Rwanda, mu byamunyuze harimo n’impano y’ikote rikorerwa mu Rwanda yahawe, ahita aryambara atazuyaje ndetse agaragaza akanyamuneza.
Perezida Lungu muri Special Economic Zone yasuye inganda zirimo urwa C&H Garment rukora imyambaro yambarwa n’ab’imbere mu gihugu ndetse rukanageza ibicuruzwa ku isoko ryo hanze, urwitwa Africa Improved Food rwita ku biribwa ndetse na Pharma Lab ikora imiti.
Uruzinduko Perezida Lungu yagiriye mu Rwanda rwasojwe no gushyira umukono ku masezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubumenyi, dipolomasi n’ishoramari.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO