Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, Perezida Nyusi yasuye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda biri mu Karere ka Mocimboa da Praia anaboneraho umwanya wo kuganira n’abaturage bamaze gusubira mu byabo nyuma y’igihe bari bamaze mu buhungiro kubera ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yashimye ibimaze gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 ndetse agaragaza ko yanyuzwe n’ubwitange, ikinyabupfura n’umurava ukomeje kuziranga.
Yakomeje yizeza abari baravuye mu byabo ko Guverinoma izakomeza kubungabunga iri tuze ndetse no gucyura abasubira mu byabo.
Perezida Nyusi asuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Umutekano muri Mozambique, Arsénia Felicidade Félix Massingue ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Bernardino Rafael nabo bagize uruzinduko nk’urwo.
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga umwaka ushize, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.
Ni umutwe wakoze ubwicanyi no gutwika ingo z’abaturage ku buryo benshi bavuye mu byabo.
Muri iki gihe ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!