Ni ubwato busimbura ubwo Kagame yabahaye mu 2012, bwaparitswe kubera kubura abakiliya nyuma yo kuzura k’umuhanda wa Kivu Belt, ndetse hasabwe ko bwahabwa moteri itanga icyizere ko itateza impanuka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko ikibazo cy’ubwato kiri hafi gukemuka, kuko Perezida Kagame yabemereye ubundi bwato buzatangira gukoreshwa nibura mu mpera z’uyu mwaka.
Ati “Turashimira Perezida wa Repubulika watanze ubundi bwato, mu mpera z’umwaka bushobora gukoreshwa. Buzajya bukoresha amasaha atatu kugera i Rubavu mu gihe ubundi yari amasaha arindwi kandi amafaranga yinjira afasha abaturage batuye kuri Nkombo.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko ubwato bemerewe buzazamura ubukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu, cyane ko bwo bufite ubushobozi bwo gutwara imodoka n’imizigo iremereye kandi bukihuta.
Ati “Ubwato buzaza buzajya butwara imodoka zigera kuri enye ku buryo ugiye kujya i Rubavu yabugendamo akayishiramo. Bizatuma ubukerarugendo bwihuta, ubwato buzaza burenze, bwatwara abantu 150 mu byicaro binyuranye, butwara n’imizigo iremereye, hari n’abashoramari turi mu biganiro bagiye kuzanamo amato yihuta cyane.’’
Guverineri Munyantwari yanavuze ko mu kurushaho kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu, hari imishinga irimo ubworozi bw’amafi igomba gutezwa imbere, bityo umusaruro w’amafi ukiyongera ukava kuri toni 1.5 iboneka ku munsi, hakazatangizwa n’ubworozi bw’amafi bwifashisha kareremba.
Inkuru wasoma: Ubwato Perezida Kagame yahaye Abanye-Nkombo bumaze amezi atanu buparitswe



















TANGA IGITEKEREZO