Bamaze igihe mu bikorwa by’itorero byatangiye ku wa 19 Gashyantare 2023, bakaba baratozwaga ku rwego rw’Intara, ibikorwa byaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yungukiye byinshi mu gihe yamaze mu Itorero, bizamufasha no guhindura imiyoborere y’Akagari.
Ati "Nkimara guhabwa amahugurwa y’itorero, maze kubona ko hari ibyo ntakoraga neza, bitewe n‘inyigisho nahawe, nabonye ko hari ibyo nkwiye guhindura birimo kwita ku muturage kurusha uko nabikoraga, gutanga serivisi inoze kandi yihuse no gushyira imbaraga muri gahunda za leta, mbere yo kuzuvisha umuturage, nkeneye kubanza kuzumva ubwanjye."
"Ikindi ni uko kuyobora umuturage bisaba kumuhendahenda, ukamwigisha, akumva ko ikigenderewe atari uguhana, ahubwo ari ukubigisha ko ibyo leta ibabwira bibafitiye akamaro ubwabo, n’igihugu muri rusange."
Kugeza ubu mu Rwanda hari Utugari 2148. Akagari gafite inshingano zirimo gutanga serivisi z’ibanze; gukusanya imibare no gushishikariza abaturage kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye.
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Akagari bugizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bakozi bashyirwa mu myanya hakurikijwe amategeko abigenga.
Abakozi bo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Akagari ni abakozi b’Akarere bashinzwe gushyira mu bikorwa buri munsi inshingano z’Akagari.
Amafoto: Irakiza Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!