00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku basirikare 568

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 November 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n’inkumi 568 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abo banyeshuri barimo abahungu n’abakobwa.

Abahawe ipeti rya Sous Lieutenant barimo abamaze umwaka umwe biga amasomo ya gisirikare 475. Aba binjira mu ishuri rya gisirikare nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Harimo kandi 93 bamaze imyaka ine mu masomo, binjiye mu ishuri rya gisirikare basoje amashuri yisumbuye. Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, bigishwa amasomo asanzwe bakongeraho n’aya gisirikare, bagasoza bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uretse aba 568, hari abandi basore n’inkumi 24 barinjizwa mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Abanyeshuri bize mu mahanga barinjizwa muri RDF bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.

Inshingano z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako kuva ryatangira mu 1999, ni ukwigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).

Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ariyo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire. Ndetse mu gihe cya vuba harateganya gufungurwa andi mashami azagenwa n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Col Franco Rutagengwa, avuga ko “Iyi myagukire y’ishuri kandi ijyanye na gahunda irambye yo kubaka bijyanye n’icyerekezo tujyamo. Izo nyubako zigizwe n’amashuri, laboratwari, inzu mberabyombi, amacumbi, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.”

Yavuze ko icyiciro cya mbere kizarangira kubakwa mu mezi make ari imbere. Ni gahunda irambye kandi izita ku guhugura abarimu no gushaka imfashanyigisho zitandukanye cyane cyane muby’ikoranabuhanga kugira ngo hatezwe imbere ireme ry’uburezi.

Mu mwaka wa 2015 ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, muri iri shuri hatangijwe amasomo ya gisirikare ari kumwe n’amasomo asanzwe mu mashami arindwi arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science), Ubugenge, Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Biology).

Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (iburyo) na military attaché muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (ibumoso) na military attaché muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda (Hagati)
Brig Gen Ephrem Rurangwa ukuriye ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na Brig Gen Ruzibiza ukuriye Ishuri rya gisirikare rya Nasho ubwo bageraga i Gako
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda na Lt Col Kayigamba ushinzwe amasomo mu Ishuri rya gisirikare rya Gako
Col Corneille Emile Nkundimana ukuriye Zigama CSS (ibumoso) na Lt Gen Innocent Kabandana ubwo bageraga i Gako (uwa kabiri uvuye ibumoso) ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Imiryango y'abasoje amasomo yari yitabiriye
Ni umunsi w'ibyishimo ku miryango n'inshuti z'abanyeshuri basoje amasomo bakinjizwa mu ngabo z'u Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages