00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya gatatu mu minsi 74, Perezida Kagame arasura Gasabo

Yanditswe na

Williams & Fabrice

Kuya 10 November 2014 saa 10:11
Yasuwe :

Muri gahunda ye yo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasura abaturage b’i Bweramvura mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri tarki ya 11 Ugushyingo 2014. Ni ku nshuro ya gatatu asuye Akarere ka Gasabo mu mezi abiri n’igice.
Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu rwiteguwe n’abaturage bo mu mirenge yose igize aka karere, dore ko uretse gutega amatwi impanuro ze, bimenyerewe ko banahabwa umwanya uhagije wo kumugezaho ibyifuzo akenshi (…)

Muri gahunda ye yo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasura abaturage b’i Bweramvura mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri tarki ya 11 Ugushyingo 2014. Ni ku nshuro ya gatatu asuye Akarere ka Gasabo mu mezi abiri n’igice.

Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu rwiteguwe n’abaturage bo mu mirenge yose igize aka karere, dore ko uretse gutega amatwi impanuro ze, bimenyerewe ko banahabwa umwanya uhagije wo kumugezaho ibyifuzo akenshi biba byiganjemo ibibazo batakemuriwe n’izindi nzego, abandi bakamushimira ibyiza akomeje gukorera Abanyarwanda muri rusange.

Uretse abaturage, Akarere ko kiteze kugaragariza Perezida wa Repubulika intera kagezeho mu rugamba rwo kongera iterambere. Aganira na IGIHE kuri uyu wa 10/11/2014 (ubwo twamusangaga aho bakomereje imyiteguro yo kwakira Umukuru w’Igihugu i Jabana), Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye yavuze ko kuba Perezida abasuye ubugira gatatu mu gihe kitari kirekire bibateye ishema ryinshi, kuko abaturage b’Akarere ka Gasabo bakunda cyane Perezida Kagame, bakunda impanuro ze, bakunda n’uburyo ayoboyemo igihugu muri rusange, kuko agiteza imbere ku buryo budasanzwe.

Meya Ndizeye Willy yibukije ko Perezida Kagame yasuye by’akanya gato abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu muganda bakoranye kuwa 30/08/2014. Icyo gihe yabijeje ko azagaruka kubasura vuba, bakaganira birambuye.

Ntibyatinze, kuwa 09/09/2014, Perezida Kagame yasubiye i Gasabo asura abaturage mu Murenge wa Gikomero, baraganira bishyira kera, bashyirwa igorora.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, Perezida Kagame asubiye mu Karere ka Gasabo, asura abaturage i Bweramvura mu Murenge wa Jabana, dore ko bari bamutegereje nk’uko yabibemereye.

Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko nubwo hagiye habaho imbogamizi zitandukanye, muri uyu mwaka Akarere kageze ku bikorwa bifatika birimo kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi, imihanda n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Mu by’ingenzi abayobozi ba Gasabo bishimira kuba barateyeho intambwe ifatika muri uyu mwaka harimo kongera ibikorwa byo kugeza amashanyarazi, ingo 1200 zarayabonye hari hihawe umuhigo wo kuyageza ku ngo 500 mu cyiciro cya mbere.
Mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, aka karere kagaragaza ko ingo zisaga 400 zabonye amazi mu mirenge itandukanye, ndetse imishinga nk’iyi ikaba igikomeza. Meya Ndizeye avuga ko kugea amazi mu Murenge wa Bumbogo byatwaye Akarere ka Gasabo amafaranga asaga miliyoni Magana acyenda, kandi ibikorwa biracyakomeje, ngo n’aho amazi ataragezwa ahagere vuba.

Mu byo abayobozi b’Akarere ka Gasabo bazamurikira Umukuru w’igihugu harimo imihanda yubatswe, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo byorohereza abaturage kwiteza imbere. Gahunda zifasha abaturage kwikura mu bukene nka Girinka, kwibumbira mu makoperative, kubakira amacumbi abatishoboye n’izindi, nabyo biri mu byo Akarere kishimira ko kagezeho.

Mu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira i Gasabo, bamwe mu baturage bagiye barega abayobozi kubarangarana mu kubakemurira ibibazo.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Akarere Willy Ndizeye avuga ko atari igitangaza kuba akarere ka Gasabo kabamo ibibazo byinshi by’abaturage, kuko ariko gafite abaturage benshi kurenza utundi turere twose two mu gihugu. Ibarura ryo mu mwaka w’2012 ryagaragaje ko Gasabo ifite abaturage basaga igice cya miliyoni (hafi 530 000). Yongeyeho ko Gasabo ifite 3/5 by’ubuso bw’umujyi wa Kigali wose, ni nayo igifite amasambu menshi yo kubakwamo, gushinga inganda, n’ibindi. Ndizeye ati : “Ibi byose bituma hakenerwa serivisi nyinshi, n’ibibazo bikaba byinshi, ariko ibisubizo nabyo turabihorana, kandi duhagaze neza”.

Mu byo Akarere gahagazemo neza, Ndizeye Willy ashimangira ko umutekano ari nta makemwa, amashuri , amavuriro n’imihanda birubakwa, abaturage barayoboka amabanki, isuku ni ntangarugero kandi no mu bukungu bari ku isonga, kuko Gasabo ariyo isora amafaranga menshi kurenza utundi turere. Naho mu iterambere ry’urubyiruko, Gasabo iza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu, nyuma ya Nyagatare.

Koperative Umurenge SACCO yo mu Murenge wa Nduba yahize izindi mu gihugu mu mikorere
Umurenge wa Kinyinya wabaye indashyikirwa mu kugira isuku. Polisi iwuhemba ikamyo
Amakoparative yahinduye isura Umurenge wa Gisozi ya Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages