00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 February 2017 saa 06:52
Yasuwe :

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri kimwe n’abandi bari basanzwe bahinduriwe imirimo.

Uyu muhango uteganyijwe kubera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura guhera saa tatu z’igitondo aho hari buze kwakirwa indahiro zirimo iya Clare Akamanzi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingamba na politiki (Head of SPU ) mu biro by’Umukuru w’Igihugu aho yari amaze amezi arindwi akora izi nshingano ariko akaza guhindurirwa imirimo akagirwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.

Clare Akamanzi yasimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare wahawe inshingano zo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board).

Usibye izi nshingano bahawe, aba bombi ni bamwe mu bagize Inama y’Abaminisitiri ndetse baraza kurahirira imirimo mishya bashinzwe.

Kuri uyu wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yemeje aba bayobozi bari bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri. Mu bo wizeho harimo Clare Akamanzi wemejwe nk’Umuyobozi wa RDB; Prof. Shyaka Anastase nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB ndetse na Dr. Kaitesi Usta nk’Umuyobozi wa RGB wungirije.

Francis Gatare ubwo yarahiriraga kuba Umuyobozi wa RDB mu 2014

Uko abayobozi bashyizwe mu myanya

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. OFFICE OF THE PRESIDENT

Lt Colonel NYAMVUMBA Andrew: Head of SPU

2. Rwanda Development Board

1. AKAMANZI Claire: CEO & Cabinet Member

2. HATEGEKA Emmanuel: COO

3. RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD

1. GATARE Francis: CEO

2. Dr MUNYANGABE Emmanuel: COO

4. Rwanda Governance Board

1. Prof. SHYAKA Anastase: CEO
2. Dr. Usta KAYITESI: Deputy CEO
3. KALISA Edward: Secretary General

5. MINAFFET

1. Embassy/Zambia, Lusaka

MUKARULIZA Monique: Ambassador

2. High Commission Ottawa/Canada:

MARARA Igor: First Counselor

3. Permanent Mission of Rwanda/UN:

KAYINAMURA Robert: First Counselor

6. MINEDUC

1. MULINDWA Sam: Permanent Secretary

2. BAGUMA Rose: DG Education Planning

7. MIFOTRA

MUSONERA Gaspard: Permanent Secretary

8. MINEACOM

MBABAZI Rosemary: Permanent Secretary

9. MYICT

Maj. GATARAYIHA Regis: Permanent Secretary

10. NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY

Prof. Manasseh MBONYE: Director General

11. Office of the Auditor General

HABIMANA Patrick: Deputy Auditor General

12. NIDA

MUKESHA Josephine: Director General

13. RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

MUKAMANA Esperance: Director General and Chief Registrar of land titles

14. Rwanda Water and Forestry Authority

NGABONZIZA Prime: Director General

15. Rwanda Management Institute

1. Dr. RUBAGIZA Jolly: Deputy Director General

2. ABIMANA Fidele: Principal Senior Training Coordinator

3. GATARI Eugene: Principal Senior Research and Consultancy Coordinator

16. Northern Corridor Integration Projects

SAFARI Innocent: National Coordinator

17. THE OFFICE OF THE PRIME MINISTER/OPM

 MUNYABURANGA Cyprien: Cabinet Notes Taker

 MUNYANDINDA Emmanuel: Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

 AGABA Asaphson: Policy Analyst in charge of Cabinet Preparation.

 IRAKOZE Prosper: ICT Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

 GASHUGI Aimé Claude: Director of ICT Unit.

18.IN MINALOC

 NGENDAHIMANA Pascal: Advisor to the Minister of State in charge of SocioEconomic Development.

19. MIGEPROF

 NIYIGENA Pierre Martin: Advisor to the Minister.

20. MINIRENA

 UTAMULIZA Marie Chantal: Director of Finance and Administration Unit.

 HODARI Jacob: Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit.

21.IN REAF

 GAKWAYA Harriet: Director of Finance and Administration Unit.

22.NIRDA

 TOTO WA MUGENZA Emmanuel: Director of Planning, Monitoring, Evaluation and ICT Unit.

Ibindi wasoma: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2017


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages