00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arasura abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 July 2014 saa 06:54
Yasuwe :

Muri gahunda asanganywe yo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame kuri uyu wa Kane arasura abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Umurenge wa Kiyumba, uherereye mu misozi y’ahakunze kwitwa kuri Ndiza, agace kiganjemo imisozi ihuza icyahoze ari Komini Nyabikenke, Nyakabanda na Rutobwe; Umurenge wa Kiyumba ukaba uri mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, ariko ubu ubarizwa muri Muhanga.
Bimenyerewe ko iyo Perezida wa Repubulika yasuye (…)

Muri gahunda asanganywe yo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame kuri uyu wa Kane arasura abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Umurenge wa Kiyumba, uherereye mu misozi y’ahakunze kwitwa kuri Ndiza, agace kiganjemo imisozi ihuza icyahoze ari Komini Nyabikenke, Nyakabanda na Rutobwe; Umurenge wa Kiyumba ukaba uri mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, ariko ubu ubarizwa muri Muhanga.

Bimenyerewe ko iyo Perezida wa Repubulika yasuye abaturage, aba bahabwa umwanya uhagije wo kumuvugisha, bakamugezaho ibyifuzo akenshi biba byiganjemo ibibazo batakemuriwe n’izindi nzego, abandi bakamushimira ibyiza akomeje gukorera Abanyarwanda muri rusange.

Bimwe mu byifuzo byitezwe ko abaturage b’Umurenge wa Kiyumba bazageza kuri Perezida Kagame harimo guhabwa amashanyarazi ndetse no gushyira kaburimbo mu muhanda uturuka ahitwa mu Cyakabiri (kuri kilometero nke utaragera mu Mujyi wa Muhanga) ugana muri uyu murenge, ufite kilometero ziri hejuru ya 20. N’ubwo aka gace kagendwa cyane ariko kutagira ibi byombi, byongera ubwigunge bw’abaturage baho.

Kimwe n’indi mirenge yo hirya no hino mu Rwanda, aho abaturage bagenda begerezwa ibikorwa remezo bitandukanye, mu Murenge wa Kiyumba guhera muri Mutarama uyu mwaka hari kubakwa ibitaro by’ikitegererezo, bizarangira kubakwa mu gihe cy’amezi 30.

Iyubakwa ry’ibi bitaro rije ari igisubizo gikomeye ku bijyanye no kuzamura urwego rw’ubuvuzi muri aka karere muri rusange, kuko abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba ndetse n’indi bihana imbibi bose baganaga I Kabgayi, mu gihe babaga bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.

Hejuru ku ifoto: Perezida Kagame mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages