00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2018 saa 09:50
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame uri i Munich mu Budage, aho yitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku mutekano ku Isi igeze ku musozo, aratanga ibitekerezo mu kiganiro ku guha umutekano abatuye Isi.

Muri iki kiganiro gitegerejwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abacyitabira bararebera hamwe uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abatuye Isi hagamijwe guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

Ibi bizashoboka binyuze mu kurinda ikiremwamuntu intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, amapfa, ibiza, ubusumbane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abandi bari butange ibitekerezo byabo muri iki kiganiro ni Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutanga ubufasha mu
gukwirakwiza Ibiribwa ku Isi (World Food Programme), David Beasley; Umuyobozi wa Save the Children akaba yarahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Helle Thorning-Schmidt; Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije (Greenpeace International), Jennifer Morgan n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment Programme), Erik Solheim.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga utabara abari mu kaga (International Rescue Committee) David Miliband ni we uyobora ibiganiro.

Icyegeranyo ku iterambere ry’abantu cyakozwe mu 2016 kivuga ko muri 2015, abatuye Isi bari bamaze kwiyongeraho miliyari ebyiri bavuye kuri Miliyari 5.3 mu 1990 bagera kuri Miliyari 7.3 mu 2015.

Iki cyegeranyo cyongeraho ko abarenga miliyari imwe bavuye mu bukene bukabije, abagera kuri miliyari 2.1 bagerwaho n’ibikenerwa by’ibanze mu isuku n’isukura naho abarenga miliyari 2.6 bagerwaho n’amazi meza.

Perezida Paul Kagame uri i Munich mu Budage, aho yitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku mutekano ku Isi igeze ku musozo, aratanga ibitekerezo mu kiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages