00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza wa 2017/18

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2017 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangiza umwaka w’Ubucamanza kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, nk’umwanya abacamanza n’abanditsi b’Inkiko baba babonye ngo bagaragaze ibyo bagezeho bityo barusheho kunoza umwuga wabo mu myaka ikurikira.

Uyu muhango urabera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumba cy’Inteko Rusange cy’Umutwe w’Abadepite.

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yayoboraga uyu muhango, yakomoje ku iperereza ku wahanuye indege ya Perezida Habyarimana ryari rigiye kongera gutangizwa mu Bufaransa, avuga ko iki gihugu cyakabaye aricyo kiburanishwa ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana kuri iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyakurikiranywe n’Abafaransa imyaka ibiri ntibanyurwe none bakaba bagiye kongera kugitangiza.

yagize ati " Nyuma yo gukurikirana iki kibazo imyaka ibiri ntacyo babona, barashaka kongera gutangiza. Niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, twiteguye guhangana.”

Yakomeje avuga ko hari abo agomba kwibutsa ko ubucamanza bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa cyangwa se inyungu z’Abafaransa, anashimangira ko u Bufaransa bukwiye kuburanishwa kuri Jenoside.

Ati “ Ubufaransa nibwo bwa mbere bugomba kuburanishwa kuri Jenoside ntabwo ari u Rwanda.”

Icyo gihe kandi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko mu manza 400 zijyanye n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu zaburanishijwe mu mwaka wa 2015/16, abagera kuri 483 muri 611 baburanaga bahamwe n’ibyaha baregwaga.

Muri rusange mu mwaka w’ubucamanza wa 2015/16, ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko amadosiye 25 453 aregwamo abantu 25 623. Agera kuri 25 285 ni ukuvuga 99.3% yarakozwe. Umwaka wari wabanje ubushinjacyaha bwari bwashyikirije inkiko amadosiye 28864.

Ubushinjacyaha bwari bwiyemeje gushyira ingufu ku maperereza y’abakekwaho Jenoside, aho inyandiko 206 zitanga ibirego zoherejwe hanze umwaka wa 2014/15. Icyakora ngo ibihugu bazoherejemo biracyasyeta ibirenge mu kubishyira mu bikorwa.

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwaka w'ubucamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages