00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Perezida Kagame aravuga ijambo nyamukuru mu nama yiga kuri siyansi

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 October 2014 saa 07:20
Yasuwe :

Perezida Kagame ni we uravuga ijambo ry’ibanze mu isabukuru y’imyaka 50 y’ikigo mpuzamahanga ku Bugenge cyitiriwe Abdu Salam (International Center for Theoretical Physics) kuri uyu wa Mbere I Trieste mu Butaliyani.
Iki gikorwa cy’iminsi ine, kizizihizwa amahanga yishimira imyaka 50 amaze afatanya mu guhaha ubumenyi ndetse n’uruhare ubumenyi bwagize mu guteza imbere abatuye Isi.
Kiritabirwa n’igikomangoma cyo mu bwami bwa Jordan El Hassan bin Talal, uwatwaye igihembo cya Nobel mu 2004, (…)

Perezida Kagame ni we uravuga ijambo ry’ibanze mu isabukuru y’imyaka 50 y’ikigo mpuzamahanga ku Bugenge cyitiriwe Abdu Salam (International Center for Theoretical Physics) kuri uyu wa Mbere I Trieste mu Butaliyani.

Iki gikorwa cy’iminsi ine, kizizihizwa amahanga yishimira imyaka 50 amaze afatanya mu guhaha ubumenyi ndetse n’uruhare ubumenyi bwagize mu guteza imbere abatuye Isi.

Kiritabirwa n’igikomangoma cyo mu bwami bwa Jordan El Hassan bin Talal, uwatwaye igihembo cya Nobel mu 2004, David Gross, Carlo Rubbia, n’umukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi ku ngufu Atomic Energy Commission muri Pakistan, Ansar Parvez.

Umunya-Pakistan Abdu Salama washize ICTPR yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bya siyansi

ICTP ni ikigo kigamije guteza imbere abize siyansi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere babafasha kubona ubumenyi bwose bakeneye ngo bagere ku ntego zabo.

Iki kigo giteganya gufungura ishami ryacyo muri Afurika y’Iburasirazuba, rizaba rifite icyicaro mu Rwanda.

Iryo shami rizatanga amahugurwa, gihe n’amahirwe yo gukora ubushakashatsi abarangije kwiga imibare n’ubugenge muri kaminuza zo mu karere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages