Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama y’iminsi ibiri ku burezi yiswe "Global Summit on Education for Development’ yarimo ibera i Oslo muri Norway/Norvège, mu kiganiro yagizemo uruhare cyibanze ku "ishoramari mu burezi".
Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi n’ubuzima (health) ari ibice bibiri by’ingezi mu buzima bw’igihugu bifite aho bihuriye kandi byuzuzanya, ndetse anerekana impamvu ari ngombwa gukangurira abaturage kugira uruhare rwisumbuyeho mu kwagura amarembo y’uburezi biciye mu bufatanye ndetse n’imikoranire ya bugufi hagati y’ababyeyi n’abarezi.
Yanakanguriye kandi abagira uruhare mu guteza imbere uburezi ndetse n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwifashisha ikoranabuhanga mu itangwa ry’uburezi, agaragaza ko byagira uruhare mu kugeza imyigire myiza ku banyeshuri kandi bidahenze, ati " Muri ubwo buryo, amashuri ni yo asanga abanyeshuri, aho kugirango abanyeshuri bagane amashuri."
Kuri ubu imibare igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugira umubare munini w’abana bitabira kujya mu mashuri mato ugereranyije n’abari mu gihugu muri rusange kuruta ibindi bihugu muri Afurika, ibi ahanini bikaba byaragezweho biturutse ku kuntu leta yimirije uburezi imbere ibugenera 20% by’ingengo yayo y’imari ndetse na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’imyaka 12.
Izi gahunda zombi zatumye habaho imyigire ku buntu y’abanyeshuri bo mu mashuri mato bose kugera nibura mu myaka ya mbere yo mu mashuri yisumbuye.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongerezi Gordon Brown, usigaye ari Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu birebana n’uburezi, yashimiye u Rwanda ndetse na Perezida Kagame ku kwimiriza imbere uburezi bugenerwa umwanya ukwiye mu ngengo y’imari.
Yagize ati "Intambwe ya mbere mu kuzamura uburezi ni ukongera amafaranga abutangwaho nk’uko Perezida Kagame yabigenje mu Rwanda."
Raporo nshya yakozwe na UNESCO ifatanyije na Education for All yagaragaje umubare w’abana bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 6 na 15 bacishiriza amashuri wavuye kuri miliyoni 122 mu mwaka wa 2011 uriyongera ugera kuri miliyoni 124 mu mwaka wa 2013 ku Isi.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru kandi i Oslo, Perezida Kagame afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Norvege Erna Solberg, bashyize ku mugaragaro raporo ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) igaragaza uko ibihugu byo ku migabane yose y’Isi byitwaye mu kugera kuri izo ntego kuva zashyirwaho mu mwaka wa 2000.
U Rwanda ruri mu bihugu bicye ku Isi byabashije kugera ndetse binarenga intego z’ikinyagihumbi mu birebana n’uburezi.
Mu gusoza uruzinduko rwe i Oslo, Perezida Kagame yagiranye umubonano na Minisitiri w’Intebe wa Norvege Erna Solberg ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu Børge Brende. Yagiranye kandi ibiganiro n’Abanyafurika bakorera ubucuruzi muri Norvège ndetse n’Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO