00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame asanga Nkurunziza akwiye kureba kure niba abaturage batamushaka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 May 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Perezida Kagame asanga mugenzi we w’u Burundi Pierre Nkurunziza akwiye kureba kure mu gihe abaturage ayobora baba bamugaragariza ko batamushaka.

Aho ari mu Busuwisi mu kiganiro cyateguwe na St.Gallen Symposium, ishuri ry’icyatwa mu bijyanye n’ubucuruzi muri icyo gihugu. Ni mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Proudly Small” bivuga, tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Guterwa ishema n’uko ungana n’iyo waba muto”.

Perezida Kagame yatangaje bwa mbere uko abona ikibazo cy’u Burundi burimo kuvugwamo ibikorwa by’umutekano muke, n’icyo ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bukwiye gukora.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Burundi ntabwo ari icyerekeranye na manda ya gatatu, ahubwo ni icyerekeranye n’icyo utanga”, aha akaba yasobanuye ko “udashakwa n’abaturage hari indi ntambwe aba agomba gutera”.

Ati “Mu gihe abaturage bawe uyobora bakubwiye bati ‘ntidushaka ko ukomeza kutuyobora’, ni gute wavuga ngo ‘nzakomeza kubayobora mwanshaka mutanshaka?”

Yakomeje avuga ko abayobozi b’iki gihugu bagomba gukora byinshi mu guhagarika ikibazo cy’abenegihugu bakomeje guhunga.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo ruzakomeza kwita ku mpunzi ariko hari nyirantarengwa.

Perezida Kagame yagize ati “Tuzakomeza gukora ibishoboka byose twita ku mpunzi ariko si cyo kibazo. Ikibazo ni icyakorwa ngo he kugira abongera guhunga.”

Yasoje avuga ko icyo yifuriza umuryango we ari na cyo yifuriza Abanyarwanda bose, bagakomeza kuba abaturage b’igihugu gitera imbere.

Perezida Kagame aherutse guhura na mugenzi we Pierre Nkurunziza i Huye, baganira ku bibazo bitandukanye birimo n’ikijyanye n’umutekano w’iki gihugu, ariko Itangazamakuru ntiryabona amakuru ku byavuzwe kuri manda ya gatatu mu Burundi.

Mu Rwanda hamaze guhungira impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 25 mu gihe iki gihugu kidafite ubushobozi bwo kurenza ibihumbi 50 nyamara hakivugwa ibikorwa by’umutekano muke.

Abaturage cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bakomeje kugaragariza Perezida Nkurunziza ko batifuza ko yongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’u Burundi, ndetse barahiye kwigaragambya kugeza igihe azava ku izima akemera kutiyamamaza.

Ibyo bikorwa bikomeje kugarika ingogo, aho ubu bimaze guhitana abayingayinga cyangwa abasaga 15 hagakomereka abatazwi umubare biganjemo abashinzwe umutekano (Polisi) n’abasivili cyane cyane abana.

Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages