00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame ategerejwe muri Harvard University aho azatanga ikiganiro ku iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2017 saa 11:32
Yasuwe :

Perezida Kagame ategerejwe muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro mu kigo cyayo giharanira Iterambere Mpuzamahanga kuwa 10 Werurwe 2017.

Iki kiganiro kizitabirwa n’Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, abahanga mu ngeri zitandukanye hanyuma kiyoborwe na Ricardo Hausmann, Umuyobozi wa Centre for International Development (CID).

Iki kigo cy’Iterambere Mpuzamahanga ,CID, gikora kigamije kuzamura imyumvire ku bibazo byugarije Isi n’ibisubizo byashakwa mu guhangana n’inzara n’ibindi.

Ubukene bukabije busobanurwa nk’igihe ubushobozi bw’umuntu buba ari uko atunzwe n’idolari rimwe n’ibice 25 ku munsi. Mu 2010, nibura miliyoni 414 zabarurwaga mu mubare w’abafite iki kibazo muri Afurika yo munsi y’Ubatuyu bwa Sahara. Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2010, nibura abantu bari batunzwe na $ 1.25 ku munsi banganaga na 48.5% by’abaturage bose.

Umwaka ushize nabwo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’Abanyeshuri biga Harvard muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiranaga ikiganiro n’abiga politiki muri Harvard Institute of Politics, mu Mujyi wa Boston.

Icyo gihe yerekanye ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ari nazo zatumye ruzuka rukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda ruri ku isonga mu gukora neza atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano w’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, kurwanya ibyaha, ruswa, guteza imbere umugore, inzego zizewe n’abaturage, ntibagiwe imibereho myiza y’abaturage n’ukwishyira ukizana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu kiri mu nzira nziza kandi giha agaciro ibimaze kugerwaho, kitaragera aho cyifuza. Imwe mu nzitizi yagaragaje nk’iraje ishinga u Rwanda n’Isi muri rusange ni ukurandura ubukene.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bwumva abaturage, bukabaha ubushobozi n’ubwigenge mu byo bitekerereje.

Ati “Mu Rwanda tugendera ku kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura ibyo batishimiye. Abayobozi barangwa no kwiyoroshya, gutahiriza umugozi umwe n’abo bakorera no gukorera mu mucyo.”

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri Harvard University kuwa 26 Gashyantare 2016

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages