00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame azayobora inama yiga ku buvuzi izabera muri Ethiopia

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 February 2019 saa 03:55
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame azitabira anayobore inama yiga uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera kuri bose ku mugabane wa Afurika, ni inama izaba ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama i Addis Ababa muri Ethiopia.

Abakuru b’ibihugu kuri uyu mugabane, abacuruzi bakomeye ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga yita ku buzima hirya no hino ku Isi bazayitabira.

Iyi nama izaba igamije gushaka uko hakongerwa ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni we uzayobora iyi nama, nk’uko itangazo ryavuye mu bateguye iyi nama ribivuga.

Mu bandi banyacyubahiro bazayitabira barimo; Minisitiri w’intebe wa Norvège, Erna Solberg, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, Uwashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Microsoft akaba n’umuyobozi w’Umuryango Melinda Gates, umuherwe Bill Gates.

Iyi nama ivuga ku ‘gushora imari mu buvuzi’, izaba urubuga ruhuza za leta, abikorera n’imiryango mpuzamahanga y’iterambere, hagamijwe guhuza no gutuma ubuvuzi bugera kuri bose.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) y’umwaka wa 2018, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika birimo kongera ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi, kuko mu bihugu 35 ku bihugu 55 byongereye amafaranga bishyira mu bikorwa by’ubuzima ugereranyije n’umwaka watambutse.

Uku gushyira amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuzima, byagaragaje impinduka nziza mu bantu hirya no hino ku mugabane wa Afurika no mu bikorwa by’ubuzima.

Nubwo ibihugu bya Afurika byagaragaje impinduka mu kongera ishoramari mu by’ubuvuzi, ibihugu bibiri ku bihugu 55 nibyo ngo byonyine byashoboye kugera ku ntego z’uyu mugabane zivuga ko ibihugu bishyira 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ntiharagerwa kandi ku madorali byibuze 86.3 asabwa kuri buri muntu kugira ngo abe yagerwaho n’ibikorwa by’ubuzima.

Abateguye iyi nama bo bavuze ko Afurika nk’umugabane ufite urubyiruko rwinshi, iterambere ry’ejo rizashingirwa mu guteza imbere abaturage bawo.

Kugeza ubu kandi kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika ntibagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi, ni mu gihe kandi miliyoni nyinshi z’abaturage bapfa buri mwaka bishwe n’indwara zakavuwe.

Abateguye iyi nama batangaje ko inagamije gutanga urubuga kubayitabiriye kugira ngo baganire ku nzira zishoboka zo guhindura uko ibintu bimeze uyu munsi, gushishikariza abikorera n’imiryango itandukanye kugira ngo bagaragaze ubushake hagamijwe guteza imbere ubuvuzi ku mugabane wa Afurika.

Iyi inama izaba habura umunsi umwe ngo habe iya 32 ihuza Abakuru b’Ibihugu ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama iziga ku gushora imari mu bikorwa by'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages